APR FC yatsinze Gorilla ikomeza kuyobora shampiyona

APR FC yatsinze Gorilla ikomeza kuyobora shampiyona

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ikomeza kuyobora shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Mu mukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana ku mpande zombi.

APR FC yatangiye umukino imaze imikino ibiri itatsinze mu gihe Gorilla FC nayo yari yatsinzwe na Sunrise FC ibitego bibiri ku busa ku munsi wa 13 wa shampiyona.

Ku munota wa 30 APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pichou ku mupira yahawe na Ruboneka ashyizeho umutwe umuzamu Matumele Arnold awukoraho umupira uruhukira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Gorilla igitego kimwe ku busa.

Ku munota wa 58 APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma watsindaga igitego cya cyenda muri shampiyona ku mupira yaherejwe na Fitina Omborenga.

Ku munota wa 65, Gorilla FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Cedric Mavugo nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 77 APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Victor wuzuzaga igitego cya cumi muri shampiyona Mbaoma ku mupira muremure yaherejwe na Ruboneka Jean Bosco aroba umuzamu.

Ku munota wa 85 APR FC yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Apam Bemol Assongwe ku mupira yahawe na Ruboneka mu rubuga rw’amahina awutera adahagaritse.

Umukino warangiye APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 4-1.

APR FC yahise igira amanota 30 ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku munsi wa 14, mu gihe Gorilla FC yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 13.

Indi mikino yabaye uyu munsi

Etoile de l’Est 0-3 Police FC

Sunrise FC 2-1 Amagaju

Imikino iteganyijwe ku wa gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023

Kiyovu Sports izakira Etincelles saa saba n’igice kuri Kigali Pele Stadium

Gasogi United izakira Mukura VS saa kumi kuri Kigali Pele Stadium

Musanze izakira Marine saa cyenda kuri Sitade Ubworoherane

Muhazi United izakira Bugesera saa cyenda kuri Sitade ya Ngoma

As Kigali izakira Rayon Sports saa moya z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
niyonshuti

Andika Igitekerezo hano

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52