APR FC yatandukanye n’uwari Umunyamabanga Mukuru wayo

APR FC yatandukanye n’uwari Umunyamabanga Mukuru wayo

APR FC yatandukanye n’uwari Umunyamabanga Mukuru wayo Masabo Michel, wari umaze imyaka ibiri n’amezi 11 muri izi nshingano.

Tariki 8 Mutarama 2021 ni bwo APR FC yerekanye ku mugaragaro Masabo Michel nk’Umunyamabanga mushya icyo gihe wari usimbuye Lt (Rtd) Col Sylvestre Sekaramba.

Mu myaka ibiri Masabo yari amaze kuri uyu mwanya, yafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona byikurikiranye, anatuma iyi kipe ica agahigo ko kumara imikino 50 idatsindwa muri shampiyona.

Ikindi azibukirwaho ni uko mu gihe yari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC yavuye kuri politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa isubira ku yo gukinisha abanyamahanga yaherukaga mu 2012.

Igihe Umunyamabanga Mukuru mushya uzasimbura Masabo Michel azatangarizwa ntikiramenyekana.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42