APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona yatwaye ku nshuro ya karindwi yikurikiranya

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2025/26, ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona. Iyi kipe yagishyikirijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 34 usoza Shampiyona y’u Rwanda yatsinzemo Gicumbi FC ibitego 2-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Abitabiriye uyu mukino babanje gususurutswa na Bande y’Ingabo z’u Rwanda yakoze akarasisi nka kimwe mu bikorwa byateguwe mu birori byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona. Ibitego bya APR FC muri uyu mukino byatsinzwe na William Mel Togui ku munota wa 44 na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 50.

Rutahizamu Djibril Ouattara wabaye umukinnyi w’uyu mukino, ni we usoje Shampiyona atsinze ibitego byinshi (18), arusha kimwe Mbonyumwami Taiba wa Marine FC. APR FC yasoje  ku manota 68 ku mwanya wa mbere mu makipe yo mu Rwanda, ikarushwa amanota arindwi na Al-Hilal SC yo muri Sudani. Gicumbi FC yasoje ku manota 38 mu mikino 34, iri ku mwanya wa 11.

Iki gikombe cya Shampiyona ya 2025/26, cyabaye icya 24 APR FC yegukanye muri rusange ndetse n’icya karindwi yikurikiranya dore ko ari ukuva mu 2020 aho nta yindi kipe ikoramo.

Amakipe ya Rutsiro FC na AS Muhanga yamanutse mu Cyiciro cya kabiri, yasimbuwe na Sunrise FC na Etoile de l’Est zizakina muri Shampiyona ya 2026/27.

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude ashyikirizwa igikombe cya Shampiyona cya 24 begukanye
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE