Amerika na Iran byongeye gukozanyaho bitangira kwitana ba mwana 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 28, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Kuri iki Cyumweru Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)  zagabye ibindi bitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran; na yo ihita irasa za misile ku birindiro bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo kwihorera.

Ibihugu byombi biri gushinjanya kurenga mu masezerano y’agahenge nyuma yuko ibyo bitero  byongeye gusubukurwa kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono ku wa 17 Kamena 2026.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwemeje ko bwagabye ibitero ku ntego zitandukanye muri Iran, buvuga ko byari igisubizo ku bushotoranyi bukomeje kwibasira amato y’ubucuruzi.

Ni mu gihe Ingabo za Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps/IRGC) zatangaje ko mu kwihimura barashe misile n’indege zitagira abapilote ku bikorwa remezo bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain, nk’uko byemejwe  n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran.

CENTCOM yavuze ko Iran yahawe amahirwe yo kubahiriza amasezerano y’agahenge, ariko ikayatesha agaciro ubwo ingabo zayo zagabaga ibitero ku bwato bwa peteroli bwari bwanditse kuri Panama. 

Yavuze ko nyuma y’ibyo bitero  indege z’intambara za Amerika zagabye ibitero ku birindiro 10 by’Ingabo za Iran ziri ahantu hatandukanye no hafi y’umuhora wa Hormuz aho ibyo bitero byibasiye ibikorwa bya gisirikare, uburyo bw’itumanaho, ibirindiro by’ubwirinzi bwo mu kirere ndetse n’ububiko bw’indege zitagira abapilote.

IRGC yatangaje ko hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono mu ntangiriro z’uku kwezi, Iran ifite ububasha bwo kugenzura urujya n’uruza rw’amato anyura mu muhora wa  Hormuz ishimangira ko  amato  azarenga ku mabwiriza azajya afatirwa ingamba zikomeye kurusha uko byakorwaga mbere.

Iran yavuze kandi ko igitero cyose gishobora kugabwa n’umwanzi kabone n’iyo cyaba cyibasiye intego zoroheje  kizasubizwa mu buryo bukomeye; ishimangira ko Amerika yarenze  ku masezerano y’agahenge kandi ibyo bishobora guhagarika burundu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran na yo yamaganye ibyo yise ibitero by’ubugome, ivuga ko binyuranyije n’amasezerano y’agahenge kandi bigaragaza ko Amerika idaha agaciro na gato ibyo yiyemeje.

Ni mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ ku wa 27 Kamena 2026, yavuze ko Iran itigira ku makosa yayo bityo igihe gishobora kuzagera ntibakomeze kwihangana bakarangiza intambara mu buryo bwa gisirikare.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 28, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE