Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Ambasaderi Omar Daair w’u Bwongereza mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb Gasamagera Wellars.

Ibiro by’Umuryango FPR Inkotanyi bibinyujije ku rubuga  rwa X, byemeje uguhura kw’aba bayobozi bombi.   

Ibiganiro byabereye ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Impande zombi zaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, u Bwongereza n’u Rwanda. Ziyemeje kandi gushyira imbaraga mu mubano usanzwe uranga ibihugu byombi.

U Bwongereza bufatanya n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo iterambere ry’abaturage, aho bwafashije u Rwanda mu rugendo rwo kurandura ubukene, guteza imbere uburezi, kwita ku mibereho myiza y’impunzi n’ibindi binyuze mu Kigega cy’Abongereza cy’Iterambere DFID na UK AID.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) mu 2009 nyuma y’imyaka 15 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwari rukirimo kugerageza kubaka ubukungu bwarwo n’umubano mpuzamahanga.

Muri Mutarama 2020, u Bwongereza bwatangaje ko butanze inyongera ya miliyoni 6 z’amayero mu ishoramari yiyongera kuri miliyoni 54 z’amayero yatanzwe mu rwego rw’imari n’ubuhinzi mu bihugu bigize Commonwealth.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39