Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagaragaye yenga urwagwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Igikorwa cyo kwenga gihera ku gutara ibitoki bigashya, hagakurikiraho  kwenga hakavamo umutobe ushyirwamo urubetezi  (kubetera), ugatarwa ugatanga urwagwa nyuma yo kuvangwamo umusemburo, ifu y’amasaka n’ibindi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi yagaragaye mu gace kamwe ko mu Ntara y’Iburasirazuba, arimo gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo gukama, kimwe mu bigize urugendo rwo kwenga rufite amateka n’agaciro gakomeye mu muco nyarwanda.

Amagambo yaherekeje ayo mafoto, aragira ati: “Nagize uruhare mu gutegura inzoga y’ibitoki! Ariko ibyo kubyina nabirekeye ababishoboye…”

Yakomeje ashimira Akagera Rhino Lodge yamufashije kuruhuka nyuma y’imirimo yafatanyije n’abaturage, ikaba ari imwe mu mirimo ikurura ba mukerarugendo baza kwigira ku muco n’amateka by’Abanyarwanda. Ni ubukerarugendo akenshi usanga bukorerwa mu biturage, aho ababukora bisanisha n’abaturage bakabana na bo mu buzima babamo buri munsi.

Amb. Omar Daair ni umwe mu badipolomate bakunze kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda byamunyuze, ndetse akabisangiza inshuti n’imiryango n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter, yagaragaje ifoto arimo kwenga, iyo yaruhukiye muri hoteli Akagera Rhino Lodge iherereye mu bilometero 6 uvuye ku marembo ya Pariki y’Igihugu y’Akagera, ndetse n’indi foto y’abaturage barimo kubyina.

Igikorwa cyo kwenga mu buryo bwa gakondo kiracyagaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nubwo usanga muri ibyo bihugu bikorwa mu buryo butandukanye ariko bigatanga umusaruro umwe.

Umutobe n’urwagwa biri mu byagize uruhare mu iterambere ry’imiryango itandukanye kugeza n’uyu munsi nubwo imibare itangwa n’inzego z’ubuhinzi mu Rwanda, igaragaza ko kwenga inzoga mu buryo bwa gakondo byagabanyutse bitewe n’impinduka mu buhinzi zigenda zijyana n’igihe, aho kwenga na byo bigenda bihindurwa mu buryo bugezweho.

Abaturage bakibikora nk’umurage batara ibitoki mu buryo bunyuranye, bamwe babitaba mu rwina bakabitwikiriza amashara bikamara igihe runaka kiri hagati y’iminsi ine n’icyumweru, bigakurwamo bihishije.

Ubundi buryo bukoreshwa ni ukubitara ku rusenge bigahishwa n’imyotsi ariko biba binatwikiriwe kugira ngo bitangirika. Iyo bihishije ni bwo bitonorwa bigashyirwa mu muvure hamwe n’ibyatsi byabugenewe ubundi abahanga bakengesha amaboko, uretse ko hari na hamwe bajyaga bakoresha ibirenge.

Nyuma yo kwenga ni bwo umutobe uyungururwa ukongerwamo amazi (iyo hakorwa urwagwa rutari butunda) n’amasaka yakaranzwe, hanyuma wa mutobe ugasubizwa mu muvure, ugatwikirwa neza nyuma yo gusubizwa mu gitariro aho umara indi minsi igera kuri ine, urwagwa rukaba rurabonetse.

Nubwo hakiri abenga urwagwa mu buryo bwa gakondo, kuri ubu hagenda havuka inganda zikora ako kazi mu buryo bugezweho, zigatanga akazi gahoraho ku baturage ndetse zikanagura umusaruro wabo mu buryo buhoraho.

Izo nganda zisabwa gukora kinyamwuga kandi zikaba zigomba kugira ibirango by’ubuziranenge, aho bitashobokaga ku rwagwa rwengwaga n’abaturage ubwabo mu miryango yabo.

Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) bumenyesha inganda n’abacuruza inzoga zikomoka ku bitoki n’ibindi bimera ko guhera taliki ya 15 Gashyantare 2022, ikirango cy’ubuziranenge kizajya gishyirwa kuri izo nzoga ari icyarinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kurwanya ibirango bitari umwimerere bishobora kuyobya abaguzi bakagura inzoga zitujuje ubuziranenge.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze mu mpera z’icyumweru gishize, ba nyiri inganda zose zitunganya inzoga n’ibinyobwa bisembuye bikomoka ku bimera zahawe ikirango cy’ubuziranenge bagomba kwegera RSB byihuse bagafashwa guhabwa ibirango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibyo birango bizahabwa abari basanzwe bakoresha ibirango bya S-Mark na Made in Rwanda Logo mu buryo bwemewe, bazahita bahindurirwa bagahabwa ibirinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda abamamyi nk’uko byagaragaye mu bihe byashize ko hari abiyitiriraga ibyo birango bakabikoresha mu buryo bwa magendu.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE