Amb. Hategeka yasuye APR BBC yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2025 (Amafoto)

Amb. Hategeka yasuye APR BBC yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2025 (Amafoto)

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Emmanuel Hategeka, yasuye Ikipe ya APR BBC yitabiriye imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025), izatangira ku wa Gatanu tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 4 Kamena 2025 m, nibwo uyu muyobozi yasuye APR BBC yibutsa abakinnyi bayo ko Abanyarwanda babashyigikiye.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakina na Petro de Luanda yo muri Angola, inafite igikombe giheruka, mu mikino yo gutondeka urutonde (seeding games) uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025.

Nyuma amakipe azatondekwa uko akurikiranye, ubundi muri ¼ iya mbere izahura n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu, iya kane n’iya gatanu.

Amakipe ane azatsinda azakomeza muri ½, bikomeze kugeza hamenyekanye uwegukana igikombe cy’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.

Ni mu gihe amakipe umunani azitabira iyi mikino ari APR BBC, Al Ahli Tripoli (Libya) Al Ittihad Alexandria (Misiri), Kriol Star (Cap-Vert), FUS Rabat (Maroc), US Monastir (Tunisia) na Rivers Hoopers (Nigeria).

Umwaka ushize ryegukanywe na Petro de Luanda yabaye ikipe ya mbere yo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr yitezweho gufasha Ikipe kwitwara neza
Aliou Diarra ategerejwe cyane muri mikino nyuma
Ambasaderi Emmanuel Hategeka, yibukije abakinnyi ba APR BBC ko Abanyarwanda babashyigikiye abasaba kuzahesha Ishema u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48