Amavubi yatangiye umwiherero (Amafoto)

Amavubi yatangiye umwiherero (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu yatangiye umwiherero w’iminsi ine ugamije kureba niba abakinnyi bumva neza uburyo bw’imikinire bw’umutoza Adel Amrouche.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo ukazarangira ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025 aho abakinnyi bacumbikiwe muri hoteli nshya ya FERWAFA iri i Remera.

Mu bakinnyi bitabiriye uyu mwiherero barimo umunyezamu Kwizera Olivier waherukaga guhamagarwa muri Kamena 2022, Ishimwe Pierre na Niyongira Patience, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman.

Hari kandi Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aimé Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.

Abandi ni Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza Rene, Ishimwe Djabilu, Sindi Jesus Paul na Rudasingwa Prince.

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero aya mavubi ashobora gukina umukino wa gicuti na Al-Hilal S.C. yo muri Sudani iri kwitegura CAF Champions League.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48