Amavubi U18 yitabiriye imikino ya CECAFA muri Kenya

Amavubi U18 yitabiriye imikino ya CECAFA muri Kenya

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yerekeje muri Kenya aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA U-18, izatangira tariki 25 Ugushyingo kugera ku wa 8 Ukuboza 2023.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane Tariki 23 Ugushyingo 2023, nibwo iyi kipe y’Igihugu yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Kenya aho bagiye gukina imikino ya CECAFA U18 izabera mu Mujyi wa Kisumu kuko ariho itsinda ryayo rizakinira.

Urutonde rw’abakinnyi 22 bagiye muri Kenya Kwizera Pacifique, Niyigena Abdoul, Ishimwe Moise,Irakoze Jean Paul,Sibomana Sultan BObo, Tinyimna Elisa, Hoziyana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal na Ndayishimiye Barthazard.

Harimo kandi Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David okoce, Ntwali Anselme, Niyonkuru Protogene Ntwali Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Dider, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur
Umutoza Mukuru ni kayiranga Baptiste yungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin ari umutoza w’abanyezamu ndetse na ndetse na Kagabo Peter Otema ushizwe nkongerera imbaraga abakinnyi.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya,Somalia, Sudan na Djibouti.
Amavubi azatangira iyi mikino akina na Somalia kuri uyu wa Gatandatu Tariki 25 Ugushyingo 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42