Amatungo yo muri Kayonza yashyizwe mu Kato kubera uburenge

Amatungo yo muri Kayonza yashyizwe mu Kato kubera uburenge

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bwatangaje ko buhagaritse ingendo z’amatungo arimo inka, ihene, intama n’ingurube  mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi y’Akarere ka Kayonza, hashingiwe ku bimenyetso by’indwara y’uburenge byagaragaye muri iyo Mirenge.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na RAB, yahamagariye uwo ari we wese ufite ayo matungo ko nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma ava mu Mirenge abarizwamo haba kororwa, kubagwa, kugurishwa n’ibindi ndetse amatungo akaguma aho yororewe mu kiraro cyangwa mu rwuri.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko N° 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.  

RAB yaboneyeho guhagarika n’icuruzwa ry’amata, inyama, impu, n’ifumbire bikomoka ku nka, ihene, intama n’ingurube mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.

Aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwa guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu ahari amatungo arwaye, gukoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.

Basabwe kandi gukura mu bworozi inka, ihene, intama cyangwa ingurube yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo adakomeza kwanduza ayandi.

Basabwe kandi gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi n’ibiryo, no gushyiraho  ubwogero burimo umuti wica virusi y’indwara y’uburenge hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bivuye mu gace karwaje.

RAB iranasaba gusuzuma indwara y’uburenge inka zirengeje amezi ane mu Tugari twose tugize Imirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.

Umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’ibikubiye muri iri tangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134, 159 z’itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Ikigo RAB kiboneyeho gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza gutanga ubutumwa mu gukumira uburwayi bw’amatungo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38