Amajyaruguru: Hegitari ibihumbi 120 zikeneye kurwanywaho isuri

Amajyaruguru: Hegitari ibihumbi 120 zikeneye kurwanywaho isuri

Mu nama yahuje Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa batandukanye  mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba ku kibazo cy’ isuri, hagaragajwe ko  muri iyi Ntara hari ubuso busaga hegitari  ibihumbi 120 bukeneye kurwanywaho isuri.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange yasabye  inzego za Leta, abafanyabikorwa batandukanye n’abaturage gutahiriza umugozi umwe no guhuza ibikorwa mu kuyikumira.

Yavuze ko mu rugendo rwo gukumira no kurwanya isuri, hari ibikorwa byinshi bisanzwe bikorwa, ko ubu ikigambiriwe ari ukwiyemeza kubikora mu buryo budasanzwe; aho buri wese asabwa kugira icyo akora.

Yagize ati: “Gukemura ikibazo cy’isuri birasaba imbaraga no gukora mu buryo budasanzwe kandi buri wese akabigiramo uruhare yaba abaturage, Inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’amadini”.

Mu bigomba kongerwamo imbaraga harimo gukora amaterasi y’indinganire no gucukura imirwanyasuri, gutera ibiti, gucukura ibyobo bifata amazi, gusigasira imihanda, gufata amazi y’imvura, kubungabunga ibyogogo by’imigezi,…

Muri ibi bikorwa byo gukumira no kurwanya isuri, abafatanyabikorwa b’Intara y’Amajyaruguru biyemeje gufatanya n’inzego za Leta muri iyi gahunda idasanzwe igamije kurengera ibidukikije no kubungabunga umutungo kamere w’Igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48