Amagare: Hateguwe isiganwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari

Amagare: Hateguwe isiganwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2024, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY ifatanyije na CHENO (Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe) bateguye isiganwa rya Heroes Cycling Cup rizakinirwa mu Karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2924 ni bwo FERWACY yatangaje ko mu gihe habura ibyumweru bibiri hakizihizwa Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, hagiye kubaho irushwanwa ryo gusiganwa ku magare.

Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, gusa mbere y’umunsi nyirizina hategurwa imikino itandukanye aho muri uyu mwaka hazaba iry’amagare riteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2024, rikabera mu Mujyi wa Kigali.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari 2024 igira iti ” ‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu’.

Muri uyu mwaka abasiganwa mu bagabo bazazenguruka inshuro 11 ku ntera ya Kilometero 11, abagore n’ingimbi inshuro 8 naho abangavu inshuro 5.

Ni ku nshuro ya 4 hagiye gukinwa Heroes Cycling Cup, iya mbere yabaye mu 2020 yegukanwe na Habimana Jean Eric na Ingabire Diane.

Kubera icyorezo cya COVID-19 iya 2021 ntiyabaye naho iya 2022 yakinwe n’abana bari munsi y’imyaka 18 muri Parking ya Stade Amahoro.

Mu 2023 ryongeye gukinwa mu byiciro byose ritwarwa na Tuyizere Etienne mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49