Amabuye y’agaciro y’u Rwanda yinjije miliyari 296 Frw mu mezi 3

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 8, 2023
  • Hashize amezi 7
Image

Amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023 yinjije amadovize abarirwa muri miliyoni 241.8 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 296.

Iyo mibare yagarutsweho n’Ubuyobozi bw’Ikigo y’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), gishimangira ko ayo u Rwanda rwinjije yiyongere ku kigero cya 22.4% ugereranyije n’ayinjijwe mu goihembwe cya gatatu cya 2022.

RMB yagaraje ko amabuye y’agaciro ya gasegereti yacurujwe muri Nyakanga  angana n’ibilo 294,717 yinjije amadolari y’amerika  5,367,704, mu kwa munani yagurishije ibilo 415,482 byinjiza amadolari ya Amerika 6,906,567  mu gihe mu kwezi kwa cyenda yagurishije ibilo 440,176 bigatanga amadolari ya Amerika 6,783,099.

Koluta yo muri Nyakanga hagurishijwe ibilo 189,183 ku madolari ya Amerika 8,145,587; muri Kanama hagurishwa  ibilo  5,827,562,mu gihe muri Nzeri hacurujwe ibilo bya koluta 208,155 byatanze amadolari ya Amerika 9,313,654.

Wolfram yacurujwe mu kwezi kwa Nyakanga  ibilo 237,116 yinjije 3,040,783; muri Kanama hacuruzwa ibilo 198,409 byinjiza amadolari 2,663,971; mu gihe mu kwezi kwa Nzeri ibilo 218,802 byinjije amadolari ya Amerika 2,711,206.

Amabuye y’agaciro ya Zahabu mu kwezi kwa Nyakanga RMB yacuruje ibilo 1,155 byinjiza amadolari ya Amerika 73,181,036, muri Kanama icuruza ibiro 1000 byinjiza amadolari ya Amerika 62,156,101 naho muri Nzeri hacurujwe ibilo  845 byinjiza  amadolari ya Amerika 52,676,671.

RMB yanagarutse ku  yandi moko y’amabuye y’agaciro ahacukuwe ibilo 1,210,458 byayinjirije amadolari 1,085,647 mu kwezi kwa Nyakanga mu gihe muri Kanama ibilo 1,219,670 byinjije amadolari 1,249,889  naho  Nzeri  hacurujwe ibilo  739,711 byinjiza 713,714 .

RMB ikavuga ko kuva muri Nyakanga  kugeza muri Nzeri 2023 yacuruje hanze y’igihugu ibilo by’amabuye y’agaciro  5,516,538 yinjije amadolari ya Amerika 241,823,194 yazamutseho  22,4% ugeranyije n’ayo yinjije umwaka ushize  ubwo yacuruzaga ibilo 4,321,566 , bigatanga amadolari ya Amerika 197,496,029.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 8, 2023
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE