Alicia na Germaine bagaragaje imvano y’indirimbo yabo nshya ‘Ibendera’

Alicia na Germaine bagaragaje imvano y’indirimbo yabo nshya ‘Ibendera’

Itsinda rya alicia na germaine ririmo kuzamuka mu muziki wa gospel nyarwanda, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “ibendera” bagaragaza ko bayanditse bashingiye ku byanditswe byo muri Bibiliya mu rwego rwo kugaragariza abantu ko imana ari yo bendera ku bizera.

Abo bakobwa bavukana, basanzwe bagirwa inama mu by’umuziki na Se ubabyara, bagaragaza ko mu mwaka wa 2026 bafitemo imishinga itandukanye irimo no gukora kuri Alubumu yabo ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Mu kiganiro umwe bagize iryo tsinda witwa Alicia Ufitimana waganiriye n’Imvaho Nshya, yavuze ko indirimbo Ibendera iri mu ndirimbo zabagoye kandi ubutumwa bwayo bushingiye kuri bibiriya.

Yagize ati: “Ubutumwa bw’indirimbo “Ibendera” bushingiye ku kuri kwa Bibiliya kuduhishurira ko Uwiteka ubwe ari ‘Ibendera’ ryacu, ritwubahisha kandi riduha intsinzi n’ikituranga. Mu Kuva 17:15, Bibiliya itwereka Imana nka Yehova Nissi — Uwiteka akaba ari we Bendera ryacu — atsindishiriza ubwoko bwe mu ntambara zose.

Binyuze muri Yesu Kristo, Ibendera ry’umusaraba ryarazamuwe, ritanga intsinzi ku cyaha, ubwoba n’imbaraga zose z’umwijima (Abakolosayi 2:15). Nk’abizera, duhagaze munsi y’iri bendera tutari mu gutsindwa, ahubwo dufite icyizere n’ubwishingizi, tuzi ko urukundo rw’Imana rudutwikiriye kandi ko intsinzi yayo yamaze kugerwaho (Indirimbo 2:4).”

Ubuyobozi bukuru bwa ‘ABA Music’ ireberera umuziki wa Alicia na Germaine, bugaragaza ko mu ikorwa ry’iyo ndirimbo bahuye n’imbogamizi nyinshi zitandukanye kandi ko ariyo yabahenze kurusha izindi.

Buti: “Ni yo ndirimbo ya mbere yatugoye cyane mu rugendo rwacu, kandi ni yo yaduhenze cyane, yadutwaye amafaranga arenga miliyoni 4 Frw. Ariko Imana yaradufashije kandi yaraduherekeje muri byose. Twizeye ko izahembura imitima ya benshi.”

Alicia na Germaine barakabakaba imyaka ibiri mu muziki kuko bawutangiye muri Mata 2024, aho kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zigera kuri zirindwi zirimo “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uriyo”, “Ndahiriwe” na “Ibendera” bashyize ahagaragara ku mugoroba wa tariki 14 Mutarama 2026.

Mu myaka ibiri bagiye kumara mu muziki bateguje ko muri 2026 bazakoramo Alubumu
Alicia na Germaine bagaragaje ko indirimbo Ibendera ishingira ku Bibiliya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25