Ali Kiba agiye gutaramira i Kigali

Ali Kiba agiye gutaramira i Kigali

Umuhanzi w’umunyabigwi ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yemeje ko agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade, akora umuziki.

Ni igitaramo cyashyizwe mu ruhererekane rw’ibitaramo byateguwe n’Umujyi wa Kigali cyiswe ‘The Last Night by Kevin Kade’ kizabera ku mbuga ya Rond-point ya Kigali Convention Centre, ku wa Gatatu, tariki 31 Ukuboza 2025.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu Mbere tariki 28 Ukuboza 2025, yandikiye abamukurikira abamenyesha ko vuba azataramira mu Mujyi wa Kigali.

Yanditse ati: “Mu riri ijoro ‘ku nyubako ya 1922 i Mombasa’, Kigali tuzabonana vuba.”

Yongeraho ati: “Kigali muraho, hashize igihe tutabonana, muzaze duhure mu gitaramo cya Kevin Kade mureke tuzakire umwaka mushya turi kumwe.”

Muri iyo nyandiko ya Ali Kiba yashakaga kugaragaza ko mu ijoro ryakeye ry’itariki ya 28 Ukuboza yataramiye mu kabyiniro kitwa ‘1922 Mombasa’ anatangaza ko mu gihe cya vuba azataramira i Kigali.

Ali Kiba avuze ibi nyuma y’iminsi mike umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine atangaje ko bateganya kuzamuzana mu gusoza urwo ruhererekane rw’ibitaramo.

Icyo gihe yagize ati: “[…] mu ijoro ry’ubunani hazaba igitiramo cya Kevin Kade kinateganyijwemo Ali Kiba uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ari naho hazabera ibirori byo kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2026.”

Ali Kiba yatangiye umuziki mu 2004, aza kumenyekana cyane mu 2006 ubwo yakoraga indirimbo zirimo Cinderella, Usiniseme, Mwana, Mahaba, baby Tell me why n’izindi.

Ali Kiba yemwe gutaramira i Kigali nyuma y’uko yataramiye i Mombasa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25