Al Ahly Tripoli ya Djihad na Manzi yatsinze Swehly SC ikabakaba Igikombe cya shampiyona

Al Ahly Tripoli ya Djihad na Manzi yatsinze Swehly SC ikabakaba Igikombe cya shampiyona

Al Ahly Tripoli yatsinze swehly sc ibitego 3-0 mu mukino wa kane mu ya kamarampaka itera intambwe igana ku gikombe cya shampiyona ya libya, nyuma yo gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.

mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 6 kanama 2025, ni bwo kuri citta ‏ di meda stadium iri mujyi wa di meda mu butaliyani habereye uyu mukino.

mu bakinnyi 11 al ahly tripoli yabanje mu kibuga harimo manzi thierry mu gihe mugenzi we bizimana djihad atakoreshejwe kubera ikibazo cy’imvune.

igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

mu igice cya kabiri al ahly tripoli yagarukanye imbaraga nyinshi bidatsinze ku munota wa 51, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na manzi thierry n’umutwe ku mupira uteretse yahawe na mohammmed al munir.

iyi kipe yakomeje gukina neza maze ku munota 70 itsinda cya kabiri cyinjijwe na ghaylene chaaleli, icya gatatu cyatsinzwe na omran al tawerghi ku munota wa 90+4.

umukino warangiye ahly tripoli yatsinze swehly sc ibitego 3-0 ihita igira amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo rugizwe n’amakipe atandatu, ikurikirwa na al hilal benghazi n’amanota umunani na al ahly benghazi n’amanota atandatu.

umukino wa gatanu mu ya kamarampaka ari nawo wa nyuma uzagena ikipe itwara igikombe cya shampiyona, al ahly tripoli izakina na al hilal benghazi iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani.

ni umukino uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 10 kanama 2025.

Manzi Thierry yashimira igitego cyatsinze
Al Ahly Tripoli yatsinze Swehly SC ibitego 3-0
Al Ahli Tripoli irasabwa gutsinda umukino wa gatanu ikegukana igikombe cya shampiyona
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48