Akarere ka Gakenke kashimiwe guhiga utundi mu kwishyura Mituweli

Akarere ka Gakenke kashimiwe guhiga utundi mu kwishyura Mituweli

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye Akarere ka Gakenke kuba karahize utundi Turere mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Yabikomojeho ku wa Kabiri, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Kivuruga mu Nteko y’Abaturage yibanze kuri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kivuruga uburyo bitabiriye gutanga Mituweli y’uyu mwaka, aho kugeza ubu Akarere kabo ka Gakenke kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu n’ijanisha rya 96 ndetse n’umwanya wa 1 uyu Murenge wabonye mu marushanwa y’isuku.

Guverineri yasabye abo baturage gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose  cyabuhungabanya, kugira uruhare mu kwicungira umutekano, barushaho kwitabira gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe,  no kwihutira kujyana abana bose mu ishuri.

Yabasabye kandi kwihutisha igihembwe cy’Ihinga 2024 A no guhinga ibihingwa byumvikanyweho, kurwanya ibiza bitabira kuzirika ibisenge by’inzu zabo, gufatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo biri mu Murenge wabo no gukomeza kwitabira gahunda zose za Leta n’ibindi.

Muri iyo Nteko y’Abaturage kandi, Guverineri Mugabowagahunde yafatanyije n’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho byakiriwe muri iyi Nteko bikanahabwa ibisubizo n’umurongo w’uburyo bwo kubikemura, birimo ibishingiye ku karengane, ibirebana n’ibyangombwa by’ubutaka, iby’amakimbirane yo mu miryango, abasaba kugezwaho amashanyarazi, abasaba ubufasha butandukanye n’ibindi.

Bamwe mu baturage babajije ibibazo bashimye uburyo byakemuwe, harimo ikirebana no kugezwaho amashanyarazi.

Uwitwa Gatera yagize ati: “Nyuzwe n’uburyo ikibazo cyanjye gihawe umurongo kandi inama mwatugiriye tuzazishyira mu bikorwa”.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17