Afurika y’Epfo: yatawe muri yombi azira guteza inkongi yahitanye 76

Afurika y’Epfo: yatawe muri yombi azira guteza inkongi yahitanye 76

Umugabo utatangajwe umwirondoro yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga ko ari we nyirabayazana w’inkongi y’umuriro yabaye muri Afurika y’Epfo yahitanye abantu 76 igakomeretsa abarenga 80.

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yatunguranye atanga ubuhamya mu iperereza rikomeje gukorwa ku cyateye iyi nkongi y’umuriro, yibasiye mu nyubako y’amagorofa atanu yo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo muri Kanama 2023.

The Independent yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro we, yari yavuze mu iperereza ko yishe undi mugabo amukubise ndetse akanamuniga mu ijoro iyi nyubako yibasirwaga n’inkongi.

Yavuze ko yahise asuka lisansi ku mubiri w’uyu mugabo umurambo awuhisha mu magorofa yo hasi yo muri iyi nyubako.

Yavuze ko yanywaga ibiyobyabwenge ariko ko uwamusabye kwica uyu mugabo ari ucuruza ibiyobyabwenge wabaga muri iyi nyubako.

Ku wa 23 Mutarama 2024, Polisi yavuze ko bataye muri yombi uyu ubwo bari mu iperereza.

Uyu mugabo wahawe izina rya X avuga ko yemera ko yateje inkongi y’umuriro yapfiriyemo abana 12, hagakomereka abagera kuri 80.

Polisi yakomeje itangaza ko uyu mugabo azitaba urukiko vuba ariko nta gihe cyatangajwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15