Afurika y’Epfo: Ramaphosa yijeje kuzahura ubukungu anagabanya ikiguzi cyo kubaho

Afurika y’Epfo: Ramaphosa yijeje kuzahura ubukungu anagabanya ikiguzi cyo kubaho

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, muri Manifesito ye yatangaje  ko ishyaka  rya  Africa National Congress (ANC), rizashyira imbere  gukemura ikibazo cy’ingutu cy’ubushomeri, ibibazo by’ubugizi bwa nabi no guhashya ubukene naramuka atsinze amatora.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko azibanda ku nzego esheshatu mu gusubiza ubukungu bw’Igihugu ku murongo, ari zo  guhanga imirimo, gushora imari mu bikorwa remezo, kongera kugarura inganda zikomeye muri icyo gihugu, no gukemura ikibazo cy’ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru cyane.

Ramaphosa yatangarije imbaga y’abagera ku 75 000 ibice bitandatu by’ingenzi ishyaka rye rizashyira mu bikorwa, nibaramuka bamugiriye icyizere ubwo yari  i Durban, mu Burasirazuba bw’Intara ya KwaZulu-Natal ku wa Gatandatu.

Binyuze mu ishyaka rye, Ramaphosa yemeje ko yiteguye guhanga amahirwe y’imirimo nibura miliyoni 2.5 mu myaka itanu iri imbere, ndetse hakanongerwa inkunga ihabwa abashomeri.

Ramaphosa yavuze ko mu bikorwa remezo azibanda ku kongera ishoramari mu rwego rw’ingufu, imihanda na gariyamoshi, nk’ibintu by’ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Nk’ikintu cy’ingenzi ku mu ngamba zacu, tuzakomeza gukemura ibibazo bihari mu rwego rw’ingufu, taransiporo y’abantu n’ibyabo”

Yaboneyeho ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru cyane, ati: “Hari imishinga myinshi yari ikiri mu nyigo kugira ngo Leta itabare ndetse inarengere abagizweho ingaruka n’ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru. Izo gahunda zizibanda ku kwimakaza umutekano w’ibiribwa kandi ibyo bishobora kuzazamo no gusonera abacuruzi umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.”

Mu myaka 15 ishize Guverinoma irangajwe imbere n’ishyaka rya “ANC” yaranzwe n’iterambere rike, kwiyongera k’ubushomeri, ubugizi bwa nabi ndetse na ruswa.

Nyuma yo gutsinda manda ye mbere, Ramaphosa yaharaniye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyaha, ruswa ndetse no kuzamura ubukungu.

Ariko mu gihe cye ubushomeri bwiyongereye ku kigero cya 32.1% buvuye kuri 29.1%.

Perezida Ramaphosa w’imyaka 71, ushaka kuyobora manda ye ya kabiri, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2018 asimbuye Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14