Afrika CDC yavuze ko Ebola iri gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe muri RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherutse gutangaza  ko kugeza ku wa 30 Kamena 2026, yari imaze kubarura abantu bagera ku 1 406 banduye Ebola, barimo 438 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no Kwirinda Indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Jean Kaseya, yavuze  ko icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza ubukana  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe abamaze guhitanwa na cyo barenga 400, ndetse hakaba hatangiye igeragezwa ryizewe rikorwa ku barwayi kugira ngo harebwe uburyo bushya bushobora kuvura icyo cyorezo.

Kaseya yabivugiye i Kinshasa ubwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, basuraga Ikigo cy’Igihugu cya RDC gishinzwe Ubushakashatsi ku Buzima (National Institute for Biomedical Research).

Kaseya yavuze ko ugereranyije n’ibindi byorezo bya Ebola byigeze kwibasira RDC ndetse n’ibindi byorezo byageze muri Afurika y’Iburengerazuba, iki kiri kwiyongera ku muvuduko udasanzwe, haba ku mubare w’abandura ndetse n’abahitanwa na cyo.

Yavuze ko uko umubare w’abandura n’abapfa ukomeza kwiyongera ari kimwe mu bituma iki cyorezo gikomeza gufatwa ko ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.:

Ati: “Intego ni ugukumira iki cyorezo aho kigeze uyu munsi. Ntidushaka ko iki kimara imyaka ibiri, nk’uko byagenze muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Raporo iheruka ku miterere y’icyorezo yashyizwe ahagaragara na Guverinoma ya RDC, igaragaza ko kugeza ku itariki ya 30 Kamena, muri iki gihugu hari hamaze kwemezwa abantu 1 406 banduye Ebola, barimo 438 yahitanye.

Kaseya yavuze ko iki cyorezo kigikomeje gukwirakwira ku muvuduko ukomeye, ariko ko Guverinoma ya RDC iri gufata ingamba zikwiye zo guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara hagamijwe kuyirandura burundu.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yashimangiye ko hakenewe igisubizo gihuriweho n’ibihugu byo mu karere mu guhangana n’iki cyorezo. 

Yavuze ko ibyago by’ubuzima badashingira ku mipaka y’ibihugu, bityo hakenewe igisubizo cy’akarere gihuriweho, kandi gishingiye ku bufatanye n’ubwuzuzanye, aho buri wese agira uruhare mu nshingano zisangiwe.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye ko amafaranga ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa biyemeje gutanga yo guhangana n’iki cyorezo atangwa vuba, bityo ubufasha bufatika bugera ku baturage bagezweho n’ingaruka za Ebola.

Perezida Ramaphosa kandi yasabye ko habaho agahenge mu bice bya RDC birimo amakimbirane, avuga ko imirwano ikomeje kubangamira itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi ndetse bikabangamira n’ibikorwa by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Samuel-Roger Kamba, yasabye ko hihutishwa igeragezwa ry’imiti irimo gukorwaho, ndetse no guteza imbere inkingo zizewe zo kurwanya virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ebolavirus, kuko kugeza ubu nta muti wemewe wo kuyivura uraboneka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riheturutse gutangaza ko muri RDC hatangiye igeragezwa ry’imiti, aho abarwayi batangiye kwinjizwa muri ubwo bushakashatsi kugira ngo harebwe imiti ishobora gukoreshwa mu kuvura Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo.

OMS yavuze ko muri iryo geragezwa hazasuzumwa umuti uzwi nka MBP134, ndetse n’umuti urwanya virusi wa remdesivir, haba buri umwe ukwawo ndetse n’iyo ikomatanyijwe.

Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Ubutabazi n’Ubumwe bw’Igihugu wa RDC, Eve Bazaiba, yagaragaje ko icyorezo cya Ebola kiri kuba mu gihe igihugu gihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, aho abarenga miliyoni 15 b’Abanye-Congo bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Inzego z’ubuzima muri RDC kandi zitangaza ko mu bice biri kwibasirwa na Ebola, hanagaragaye umubare munini w’abarwaye korera n’iseru, bikaba byongera ibyago byinshi ku rwego rw’ubuzima no ku bikorwa by’ubutabazi.

Ebola ikomeje gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe muri RDC
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE