Abashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu no mu mahanga berekeje amaso mu Karere ka Huye berekwa ahari amahirwe yo gushora imari, by’umwihariko amacumbi kuko ari kimwe mu byo uyu Mujyi wa Huye ukeneye cyane.
Aba bashoramari bahuriye mu nama yiswe ‘Huye Investment Forum’ kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nzeri 2026, bagaragarizwa amahirwe yo gushora imari mu kubaka inzu zicumbikira abagana Huye n’Uturere tuyizengurutse.
Mu kugaragaza aya mahirwe, Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Kamana Andrée, yabwiye abashoramari ko ari amahirwe akomeye bafite baramutse bashoye imari muri Huye.
Ati: “Huye ifite umubare munini w’abahagenda n’abanyeshuri bo muri Kaminuza, ariko amacumbi ni make. Kaminuza ifite abanyeshuri basaga ibihumbi 18 kandi Kaminuza ntifite ubushobozi bwo kubacumbikira bose. Uwakubaka amacumbi ntabwo yahomba.”
Akomeza avuga ko ubu umujyi wa Huye ufite heteli ebyiri ziri ku rwego rw’inyenyeri enye. Izi hoteli zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, kandi igihe hari inama mpuzamahanga yabereye i Huye, ntabwo abayitabiriye babona aho gucumbika.
Prof. Kayihura Didace Muganga, wari uhagarariye Kaminuza y’ u Rwanda muri iyi nama, yashishikarije abashoramari kugana kaminuza kuko ifite umushinga wo kubaka amacumbi.
Ati: “Dufite umushinga wo kubaka hoteli izaba igizwe n’ibice bine, harimo igice cya hoteli yok u rwego rw’inyenyeri enye, inyenyeri ebyiri, hoteli isanzwe n’amacumbi aciriritse. Ibi bice byose bizaba bikubiye mu nyubako imwe. Abifuza gushora imari mwatugana tugatangira ibiganiro kuko igishoro turagifite, ariko dukeneye abo tujyanamo.”
Abashoramari bagaragaje imbogamizi
Umushoramari Rutayisire François yavuze ko gushora iamri ari ingenzi ariko basanga hari n’aho bahura n’igihombo. Ati: “Kubaka hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri enye birahenze cyane kandi umuntu aba yayitanzeho amafaranga menshi. Kugira ibyumba bizabona abakiliya babiri mu mwaka kubera ko bihenze, ni igihombo. Tubona ibyoroshye ari uko twakubaka hoteli zisanzwe zifite ibyumba bihendutse kuko byo bibona abakiliya buri gihe.”
Akomeza avuga ko kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ifite abanyeshuri ibihumbi 18, ariko kaminuza icumbikira 20% bya bo. Igihe haboneka amacumbi ahagije, abanyeshuri babona aho kuba.
Mu kumara impungenge aba bashoramari, Umuyobozi wa RDB Jean-Guy Afrika, yavuze ko hadakenewe hoteli z’inyenyeri enye gusa, ahubwo hakenewe amacumbi menshi.
Ati: ”Abagana Mujyi wa Huye ufite amacumbi make. Gushora imari mu kubaka amacumbi ni amahirwe kuko abakora ingendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bacumbika i Huye kubera ko baba ari benshi Kibeho itabakira bose. Hari kandi abanyeshuri ba kaminuza n’abandi bakorera ingendo muri Huye. Gushora imari mu kubaka amacumbi ni amahirwe.”
Abashoramari batandukanye biyemeje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo barebere hamwe uko bajyanamo. Iyi nama y’ishoramari itegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ikaba iba muri buri Karere.
Umujyi wa Huye utuwe ku kigero cya 20,9%, ukaba ufite intego yo guturwa ku kigero cya 35% muri 2029. Igishushanyo mbonera cy’Umujyi gifite hegitari 8 564 zagenewe kubakwaho inzu zihendutse.












Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE