Ibihugu 11 byigiye ku Rwanda, bishinga ibigo by’ikoranabuhanga bikusanya amakuru y’ubuzima

Ibihugu 11 byigiye ku Rwanda, bishinga ibigo by’ikoranabuhanga bikusanya amakuru y’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuva u Rwanda rushinze Ikigo cy’Ubuzima gikusanya amakuru y’ubuzima, ibihugu 11 byo muri Afurika na byo byatangiye gushyiraho ibigo nk’ibyo mu rwego rwo kongera ireme rya serivisi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Ivan, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, mu Nama ya 5 Africa Health Tech Summit, igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryafasha guteza imbere serivisi z’ubuzima muri Afurika, iri kubera i Kigali.

Iyo nama yahuje abasaga 4 000 bateraniye muri Kigali Convention Centre, barimo abahanga mu buvuzi, abahagarariye inzego za Leta, abanyeshuri ba kaminuza, abahanga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga n’abandi.

Dr Butera yavuze ko Ikigo cy’Ubuzima gikoresha amakuru y’ikoranabuhanga, kiri muri Minisiteri y’Ubuzima, aho gishingira ku makuru n’ikoranabuhanga mu gufasha mu gufata ibyemezo no kunoza serivisi z’ubuzima.

Ati: “Kuva twashyiraho ikigo cyacu hano mu Rwanda, ubu dufite ibihugu 11 na byo biri gushyiraho ibigo nk’ibi iwabyo.”

Muri ibyo bihugu yavuze harimo Tanzania, Nigeria, Ethiopia, Liberia na Repubulika ya Centrafrique, ndetse n’ibindi.

Dr Butera yavuze ko kandi hashyizweho urubuga rwitwa Health Intelligence Centre for Africa, ruhuza bimwe muri ibyo bihugu n’ibindi, rufite icyicaro i Kigali.

Yasobanuye ko uyu muyoboro ugamije gufasha ibihugu guhuza ibikorwa, gukorana no gusangira ubumenyi, kugira ngo biteze imbere kandi bifashe abaturage kubaho igihe kirekire.

Yavuze ko Ikigo cy’u Rwanda cyo gukusanya amakuru y’ubuzima, gifite abakozi bakiri bato, kuko impuzandengo y’imyaka y’abagikoramo ari 21 y’amavuko aho bitezweho guhanga ibishya.

Dr Butera kandi yagaragaje ko ikoranabuhanga riri gukoreshwa no mu “bitaro bikorera kuri murandasi” (virtual hospital), aho abaganga b’inzobere bashobora gufasha ibitaro byo mu turere mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyane cyane mu kwita ku bagore batwite bafite inda zishobora gutera ibyago.

Yavuze ko binyuze muri iyi gahunda hamaze kurokorwa ubuzima bw’ababyeyi bagera kuri 15 kuva yatangira, ndetse u Rwanda rukaba ruteganya ko ikoreshwa ry’ubu buryo bushya rizafasha kugabanya impfu z’ababyeyi ku kigero cya 30% mu mwaka utaha wa 2027.

Dr Butera yavuze ko intego ari uko ikoranabuhanga n’amakuru byakoreshwa mu kubaka gahunda z’ubuzima zigera ku baturage hakiri kare kandi zigatanga ibisubizo byihuse.

Ibihugu 11 bimaze gushinga ikigo cyo gukusanya amakuru afasha kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi z’ubuzima[Health Intelligence Accross Africa]

Afurika irasabwa kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nyafurika y’Ikoranabuhanga mu Buzima (Africa Health Tech Summit), Nsengimana Jean-Philbert, yavuze ko gutangiza iyi nama mu myaka 5 ishize, byari bigamije guhuza abaganga n’abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima.

Yavuze ko Afurika iramutse isangiye amakuru, byafasha guteza imbere uyu Mugabane kandi bigatuma ibisubizo by’ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima bibonerwa umuti.

Ati: “Tukiza hano twagiye tuvuga ngo ni gute Umujyanama w’Ubuzima muri Afurika yatanga amakuru ku buryo bumworoheye, aho hari abagera kuri miliyoni 2, batabona ubushobozi bwo gutanga amakuru.”

Yavuze ko nyuma yo gushyiraho urubuga rwo gusangira amakuru mu rwego rw’ubuzima, byagize akamaro kandi ubu bigafasha gutuma indwara zivurwa mu buryo bwihuse.

Ati: “Tutarashyiraho urubuga, nta hantu abo bantu bafite ibisubizo babonaga aho bahurira n’abantu ngo bakemure ibibazo.”

Yunzemo ati: “Umwaka ushize turi aha ngaha, u Rwanda rwonyine ni rwo rwari rufite kiriya kigo cya Health Intelligence Centre, ahahurizwa amakuru yo mu rwego rw’ubuzima noneho akazifashishwa mu kongera ireme ryo mu rwego rw’ubuzima.”

Nsengimana yavuze ko biteganyijwe ko umwaka wa 2026, uzarangira ibihugu 16 byaramaze gushinga ibyo bigo, mu rwego rwo gufasha Afurika kwigira.

Yavuze ko mu gihe ibihugu bikomeje gusangira amakuru n’ikoranabuhanga, bizabifasha gukomeza gutera imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Afurika y’Ikoranabuhanga mu Buzima (Africa Health Tech Summit) Nsengimana Jean-Philber

WHO isaba Afurika gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n’ibikenewe

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Karere ka Afurika, Dr Mohamed Yakub Janabi, yasabye inzego z’ubuzima gushyira imbere ikoranabuhanga, ariko rigahuzwa n’ibikenewe mu bihugu kugira ngo rifashe kunoza serivisi z’ubuzima.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ko bagomba kwibaza ibibazo bitandukanye mu gihe bakoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Ati: “Ese ikoranabuhanga ryafasha umubyeyi kubona ubuvuzi bw’umwana we vuba? Ese ryafasha umukozi w’ubuzima gukora afite icyizere? Ese ryafasha abayobozi kugeza imiti n’abakozi aho bikenewe cyane?”

Yashimangiye ko ubwenge buhangano (AI) n’udushya duhangwa mu ikoranabuhanga bishobora gutahura ibyago hakiri kare, bikongera ubushobozi mu igenamigambi kandi bigatuma ubuvuzi bwizewe bwegerezwa abaturage.

Ati: “Ariko reka tubyumve neza, ikoranabuhanga ntirishobora gusimbura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, cyangwa gukomeza sisitemu zifite intege nke ryonyine, cyangwa ngo ritume abaturage baryizera hatabayeho kubazwa inshingano.”

Dr Janabi yavuze ko Afurika igomba kugira uruhare runini mu iterambere ryayo rishingiye ku ikoranabuhanga, ibisubizo bigategurwa ku bufatanye bw’Abanyafurika, bigacungwa na bo kandi bikubahiriza imiterere n’ibikenewe muri Afurika.

Yunzemo ati: “Guverinoma zigomba gushyiraho uburyo bukwiye. Abahanga mu guhanga udushya bagomba gushaka ibisubizo by’ibibazo nyakuri by’ubuzima. Abafatanyabikorwa bagomba guhuza ibikorwa byabo n’ibyihutirwa bya buri gihugu.”

Mu kwimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda Abajyanama b’ubuzima bagera ku 54 000 bamaze guhabwa telefeni zigezweho zibafasha gutanga amakuru y’umurwayi basuzumye cyangwa bavuye, bityo bigafasha inzego z’ubuzima gukurikirana hakire kare.

Ku rwego rw’Afurika inzego z’ubuzima zagaragaje ubu mu bigo nderabuzima bisaga 100 000 bitari bifite umuriro w’amashanyarazi hamaze ikoranabuhanga na yo ashyirwamo ndetse n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri miliyoni 2 bakaba barahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gutanga amakuru y’abarwayi kugira ngo bitabweho. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Butera Ivan yashimangiye ko ikoranabuhanga rikomeje guteza imbere urwego rw’ubuzima
Abasaga 4000 bitabiriye inama yiga ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi bw’Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Sudani 30 Nzeri 2026 Saa 21:11
  2. Gatsibo: Guca ibyuma byagabanyije inshuro 5 ibyaha  byo gukubita no gukomeretsa 30 Nzeri 2026 Saa 18:07
  3. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  4. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  5. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02