Afghanistan: Umutingito wahitanye 600 ukomeretsa abarenga 1500

Afghanistan: Umutingito wahitanye 600 ukomeretsa abarenga 1500

Umutingito wari ku kigero cya 6 wibasiye Afghanistan mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 31 Kanama  uhitana abarenga 600 mu burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse ukomeretsa abarenga 1500, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ya Afghanistan yatangaje ko imibare y’abari gupfa ishobora gukomeza kwiyongera bitewe n’inkangu zaridukiye ingo z’abaturage mu bice bitandukanye.

Uwo mutingito wananyeganyeje inyubako zikomeye ziri mu Mujyi wa   Kabul na Islamabad muri Pakistan mu gihe amakuru aturuka mu bice by’iburasiraza byibasiwe nka  Kunar, Nangarhar, Laghman avuga ko imidugudu yose n’imitururwa byasenyutse.

Ubuyobozi bwasabye abaturage gutuza ndetse abafite uko batabara bagenzi babo bagakora uko bashoboye mu gihe nabwo bukomeje gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa.

Uwo mutingito usanze Leta y’Abataliban ihanganye n’ibibazo by’ubukungu bwazahaye ndetse utwo turere tumaze igihe twugarijwe n’ubukene bukabije.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ibyo bice byugarijwe n’inzara, ubushomeri, imihanda mibi, kubona ubuvuzi bigoranye aho bishobora gutuma umubare w’abashobora kugirwaho ingaruka n’umutingito ushobora gutumbagira.

Umutingito wahitanye abarenga 600 muri Afghanistan
Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje mu gihe umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54