Abo muri Gen-Z Comedy basanga Umuganura ari ikimenyetso cyo gukora cyane 

Abo muri Gen-Z Comedy basanga Umuganura ari ikimenyetso cyo gukora cyane 

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwenya babarizwa mu itsinda rya Gen-Z Comedy  bavuga ko Umuganura bawufata nk’ikimemyetso cyo gukora cyane. 

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki  8 Nyakanga 2024, mu gitaramo cy’urwenya basanzwe bagira buri wa Kane.

Mu kiganiro cyihariye bagiranye n’Imvaho Nshya bagarutse ku mpamvu yabateye gukora urwenya bibanda ku muganura  nk’igikorwa nyamukuru Abanyarwanda bari bamaze iminsi barimo.

Rwagaju Emmanuel uzwi nka  Rumi asanga umuganura ari igisobanuro cyo gukora cyane. 

Yagize ati: “Merci abitubwira yatubwiye ko ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda bahuraga  bagasangira ariko ntibibe gusangira gusa ahubwo bateranaga ishyaka ryo kurushaho gukora.”

Yongeraho ati: “Gutegura Comedy mu buryo bw’umuganura byari ukugira ngo turusheho gushyiramo imbaraga ni yo twahura ntutwereke umwumbati ariko ukatwereka ikibanza cyangwa utubwire uti nsigaye mfite akazi ahangaha.” 

Ibi avuga abihurizaho na Kadudu umaze igihe cy’imyaka ibiri mu gisata cy’abanyarwenya, uvuga ko yishimira intambwe agezeho.

Ati :”Kugeza ubu kimwe mu byo nishimira harimo kuba nibura havugwa Kadudu abantu bakaryumva, nishimira abantu twamenyaniye muri Comedy, ibyo byose ni byo naganura kandi nagezeho, ndacyanakomeje kuko mfite byinshi byo gukora no kugeraho.”

Bavuga ko nubwo hari ibyo bishimira ariko kandi bagifite urugamba rwo gusakaza urwenya (Comedy) mu Banyarwanda nkuko bimeze mu bindi basata by’imyidagaduro. 

Umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura wihizwa buri gihe ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, muri uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu ukaba warizihirijwe mu Karere ka Kayonza tariki 02 Kamena 2024. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  2. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  3. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  4. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  5. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02