Abize imyuga mu bigo bya Don Bosco mu Rwanda bagiye kumurika udushya

Abize imyuga mu bigo bya Don Bosco mu Rwanda bagiye kumurika udushya

Kuva tariki ya 29 kugeza tariki ya 30 Ukuboza mu Kigo cya Don Bosco Gatenga TSS mu Karere ka Kicukiro, hateganyijwe imurikabikorwa ryateguwe n’abize imyuga mu bigo byitiriwe Mutagatifu Don Bosco mu bice bitandukanye.

Iryo murikabikorwa ryitezweho kuzitabirwa n’amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET) ya Don Bosco uko ari atatu ari yo Don Bosco Gatenga TSS riri mu Murenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro, Don Bosco Rango TVET School riherereye mu Karere ka Huye ndetse na Don Bosco Muhazi TVET School riherereye I Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Iri murikabikorwa rizerekanirwamo ibikorwa by’amatsinda y’abanyeshuri 8 abarizwa muri izo TVET ndetse hazanamurikirwemo ibikorwa by’abarangije muri ayo mashuri kuri ubu bari ku isoko ry’umurimo.

Uretse imurikabikorwa, hateganyijwe n’inama nyunguranabitekerezo izagaragarizwamo ibibazo bigaragara muri TVET muri rusange, ndetse n’ibisubizo by’ibyo bibazo.

Uzaba kandi umwanya wo kuganira na buri wese uzitabira imurikabikorwa ndetse no gusangira ubunararibonye hagamijwe kugera ku myigishirize y’ubumenyingiro isubiza ibibazo bigaragara ku isoko ry’iumurimo.

Uretse abanyeshuri ndetse n’abize mu mashuri ya Don Bosco, iyi gahunda yatumiwemo abahagarariye inzego za Leta, Urwego rw’Abikorera, ababyeyi b’abana biga muri izo TVET ndetse n’abaturage muri rusange.

Ubuyobozi bw’Abasaleziyani ba Don Bosco buvuga ko iyi ari gahunda y’igihe kirambye igamije gushishikariza urubyiruko kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro ndetse n’imyuga, hagamijwe gushyigikira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ibi kandi biri muri gahunda yo gutegura ejo heza h’urubyiruko n’ah’Igihugu muri rusange, cyane ko byagaragaye ko ibihugu byimakaza gutoza urubyiruko ubumenyi ngiro byihuta cyane mu iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50