Abiga mu Ishuri rya Gisirikare muri Zambia baje kwigira ku ngabo z’u Rwanda

Abiga mu Ishuri rya Gisirikare muri Zambia baje kwigira ku ngabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa 2 Ukwakira itsinda ry’abanyeshuri baturutse mu gihugu cya Zambia mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare,  basuye ibiro by’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ku gicamunsi, iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Mubarrakh Muganga.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yabahaye, yabasobanuriye imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda, akazi gikora imiyoborere yacyo ndetse n’impinduka zagiye ziba muri izi ngabo.

Col CM Munachilemba wari uyoboye iri tsinda, mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku ntego nyamukuru y’uru rugendoshuri mu Rwanda.

Yavuze ko urwo ruzinduko rugamije guha ubumenyi buhagije aba banyeshuri biga iby’agisirikare muri Zambia ku  buryo rwitezweho kubongerera ubunararibonye, bazava  mu byo bazigira mu Rwanda, bityo bakihuza n’ibyo basanzwe biga hagamijwe kugereranya imikorere y’ingabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu.

Yagize ati: “Bizazamura imyigishirize yacu ndetse no kuzamura urwego rw’imikorere ya gisirikare mu gihugu cyacu.”

Uyu Muyobozi yanavuze ko barimo kwibanda ku kwiga uko babungabunga amahoro mu Turere tw’Afurika, ari na yo mpamvu baje kwigira ku  Rwanda uko babungabunga amahoro n’umutekano,  cyane u Rwanda ruzwi mu ruhando mpuzamahanga  ko ingabo zarwo  zitanga umusanzu w’indashyikirwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byinshi.

Biteganyijwe ko muri uru rugendoshuri kandi iri tsinda ry’abanyeshuri rizanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Bazanasura kandi Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu buvuzi cya Gisirikare  (MMI), Ibitaro bya Gisirikare, Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’Inzego zimwe na zimwe za Leta n’iz’abikorera.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48