Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rwo kwigira ku mateka

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rwo kwigira ku mateka

Abanyeshuri n’abakozi bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare icyiciro cya 10, batangiye urugendoshuri rw’iminsi ine rugamije kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwongerera ubumenyi abanyeshuri bo mu Rwanda hakabaho no kumenyereza abanyeshuri bahagarariye ibindi bihugu.

Urwo rugendoshuri rwatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 20 rwitezwe gusoza ku Cyumweru taliki ya 23 Mata 2022, rukaba rukubiye mu Isomo rijyanye n’Amateka ya Gisirikare baba bagomba kwiga nk’andi masomo yose bahabwa.

Intego nyamukuru y’uru rugendoshuri ni ukongerera aba banyeshuri ubumenyi ku bijyanye n’uko izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zateguye urugamba n’uko zarushyize mu bikorwa, kurushaho gusobanukirwa ingingo z’ingenzi zatumye urugamba rwa RPA rugera ku ntsinzi, no gusobanurira abasirikare bakuru baturutse mu bindi bihugu amateka ya vuba y’Igihugu arimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bumenyi bwitezweho gufasha abasirikare bakuru bitabiriye aya masomo gukurikiza no gusigasira indangagaciro zagejeje abari ku rugamba ku ntsinzi zirimo kwihangana, ubwitange ndetse no gukunda igihugu.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba aho Ingabo za RPA Inkotanyi zatangirije urugamba rwo kubohora Igihugu nko muri Kagitumba, Nyabweshongezi, Ryabega, Nyagatare, Gabiro, Kaborogota no mu Ntara y’Amajyaruguru ku masite arimo Mulindi, Gicumbi, Butaro na Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku masite arimo Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25