Abayobozi mu z’Ibanze bibukijwe inshingano

Abayobozi mu z’Ibanze bibukijwe inshingano

Abayobozi bo mu Nzego z’ibanze bamaze iminsi itatu mu mahugurwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba bahawe ibiganiro bibinjiza mu nshingano neza.

Umunsi wa gatatu ari nawo wa nyuma w’amahugurwa y’Abajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 9 n’abagize Komite Nyobozi zatwo watangiye abahugurwa basangira ubunararibonye bwabafasha kuzuza inshingano batorewe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yasoje amahugurwa y’abajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo na Rwamagana n’abagize Komite Nyobozi zatwo yaberaga mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kubinjiza mu nshingano neza binyuze mu biganiro mwahawe no gusobanurirwa Inshingano z’Inzego z’Ibanze, mwigiranaho no gufata ingamba zizabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zanyu”.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje impamvu Ari ngombwa ko abayobozi baba basobanuriwe neza inshingano kugira ngo hubakwe u Rwanda rwifuzwa.Ati: “Mu kubaka u Rwanda twifuza hakenewe abayobozi bumva neza icyerekezo cy’igihugu mu mikorere, mu mikoranire, mu myitwarire n’indangagaciro, mu kwegera no kumenya umuturage n’icyo akeneye kugira ngo atere imbere, mu guhanga udushya,…

Yasabye abo bayobozi kuzirikana ko bashinzwe abaturage .

Yagize ati: “Ndabasaba nk’abayobozi mushinzwe abaturage mu ifasi ko mwakurikirana kandi mugakumira ikintu cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda kuko Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu kandi ko ari ntakorwaho”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana,  yabahaye ikiganiro kuri politiki y’ubuhinzi n’ubworozi, na gahunda zo kwihaza mu biribwa, no kongera umusaruro; abasaba kuzamura ubuhinzi n’ubworozi mu Turere bayobora.

Uwavuze ahagarariye abandi bayobozi yashimiye uko Leta ibaba hafi ikabaha ubumenyi bwo kubafasha kurushaho kunoza inshingano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko amwe mu mabanga yo kuyobora neza Akarere harimo gukorana, kuganira no kungurana ibitekerezo n’abayobozi mukorana, kumva no guha umwanya abakozi bose, gukemura vuba amakimbirane igihe yavutse, kumenya inshingano zawe neza,…

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospere yagarutse ku byabafasha kuzuza inshingano kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi b’uturere; kugirirwa icyizere n’inzego nkuru; kubona ibitekerezo bibashima n’ibibanenga (feedback) hakiri kare amazi atararenga inkombe;…

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine we yagize ati: “Ndi mushya mu Nzego z’ibanze ariko ntewe ishema n’icyizere nagiriwe. Mbere yo kuza mu Nzego z’ibanze abantu bakubwira byinshi baguca intege ariko ntidukwiye kuzitinya. Igihugu cyacu nta wundi uzagikorera utari twe.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52