Abafite imitungo kuri Gare ya Nyabugogo baratangira kubarurirwa ibizimurwa

Abafite imitungo kuri Gare ya Nyabugogo baratangira kubarurirwa ibizimurwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, hatangira igikorwa cyo kubarura imitungo n’ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa mu rwego rwo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.

Ni igikorwa kigiye gukorwa n’abakozi ba Sosiyete Mpuzamahanga BESSTLtd, ikorera mu Rwanda ibijyanye n’inyigo z’ubwubatsi n’ibidukikije, igenagaciro no gusesengura ibyago by’ingaruka z’ibidukikije.

Iri barura riratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025. Abafite ibikorwa aho Gare isanzwe ikorera cyangwa aho bisi zizimukira by’agateganyo mu gihe cyo kubaka, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe.

Barasabwa kandi kwerekana ibibaranga n’ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo, baboneraho kumenyeshwa ko imitungo izagaragara nyuma y’iri barura itazahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.

Umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugoro yatangiye gutangazwa mu kwezi k’Ugushyingo 2017,  ukaba wari umushinga wagombaga gushyirwa mu bikotwa na Sosiyete ya RFTC, ikaba yari kuzuzura itwaye miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe umushinga wateganyirizwaga gutangira mu 2018 ukarangira nyuma y’imyaka ibiri ariko umaze imyaka hafi umunani ucyigwaho kuko igishushanyo mbonera cya mbere cyasanzwemo inenge kigakosorwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gukosora igishushanyo mbonera cya Gare ya Nyabugogo harebwe by’umwihariko ku kibazo cy’umwuzure ukunze kwibasira ibice gare iherereyemo.

Kuri ubu, uyu mushinga wongeye gukosorwa urantangira muri uyu mwaka ukazasozwa mu 2027 aho uzaba utwaye miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 212 z’amafaranga y’u Rwanda.   

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 4
ndayizeye domisie

Nibyo koko hashize igihe kinini twarategereje ko yubakwa

Manishinwe

Mwiriwe turabasabako mwazadusurira Dr Rutanga rwamaboko impandwa nkuruyurwanda umupfumu mukamutubariza nimba gukora udutaro tuguruka byashoboka badushingire nishuri ryatwo turebeko twakiteza imbere murakoze

Manishinwe

Mwiriwe turabasabako mwazadusurira Dr Rutanga rwamaboko impandwa nkuruyurwanda umupfumu mukamutubariza nimba gukora udutaro tuguruka byashoboka badushingire nishuri ryatwo turebeko twakiteza imbere murakoze

Fabrice

turabasaba niba mufite igishushanyombonera cya gare nshya mwakitwereka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42