Abatega indege mu ngendo Kigali-Kamembe bikubye inshuro 8

Abatega indege mu ngendo Kigali-Kamembe bikubye inshuro 8

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko umubare w’abatega indege mu ngendo z’imbere mu Rwanda  bikubye inshuro umunani nyuma yo kugabanya ibiciro by’izo ngendo z’imbere mu gihugu. 

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka Sosiyete ya RwandAir ivuga ko  yagabanyije 50% by’igiciro cy’itike y’indege mu cyerekezo cya Kigali-Kamembe aho ubu ari amadolari y’Amerika 99, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 117,205. 

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri RwandAir ku kibuga cya Kamembe Umuhire Celine, yatangarije RBA ko kugabanya ibiciro byatumye abatega indege barushaho kwiyongera, kuri ubu bakaba barikubye inshuro umunani. 

Kugabanya ibiciro by’amatike y’indege byabanje gukorwa ku Banyarwanda batega indege y’urugendo Kigali-Kamembe ariko kuri ubu birakorwa kuri buri wese uyitega. 

Abakora ingendo Kigali-Kamembe bagaragaza ko yihutisha akazi kabo bikabarinda igihombo ugereranije no gukoresha inzira y’ubutaka.

Ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, indege ya RwandAir yo mu bwoko bwa Bombardier irimo kugera ku kibuga cy’indege cya Kamembe ivuye ku cya Kigali. 

Iyo ndege iba izanye abagenzi ariko ikaza gusubizayo abandi mu gihe kitarambiranye, ni na rwo rugendo rukumbi rukorwa ku munsi. 

Indege ni kimwe mu buryo bwihutisha ingendo kuko nka Kigali-Kamembe ihakoresha iminota itarenga 30 mu gihe imodoka ihakoresha igihe kitari munsi y’amasaha 5. 

Hari bamwe mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwiyongera kw’ibibuga by’indege no gukora ingendo nyinshi hirya no hino mu gihugu byarushaho gutuma abantu bitabira kuzikoresha.

Gusa hakenewe ubukangurambaga no guhindura imyumvire kugira ngo abantu bitabire gukoresha indege mu ngendo zabo kandi ingendo zigakorwa kenshi, cyane ko muri iki gihe Kigali-Kamembe hakorwa urugendo rumwe ku munsi rwo kugenda no kugaruka mu masaha ya mugitondo gusa. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42