Abatabona bakoreshaga inkoni z’ibiti bahawe izera zifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw

Abatabona bakoreshaga inkoni z’ibiti bahawe izera zifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Karere ka Gatsibo bashyikirijwe inkoni zera 170, n’Umuryango w’abatabona mu Rwanda RUB, zifite agaciro ka miliyoni 8,5 z’amafaranga y’u Rwanda, zo kuborohereza mu ngendo zabo za buri munsi, aho bamwe bari basanzwe bakoresha inkoni zisanzwe z’ibiti.

Izi nkoni zatanzwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona, hagamijwe gufasha abafite ubu bumuga kubona ibikoresho biborohereza kugenda mu bwisanzure no kwirinda impanuka.

Bamwe mu bahawe izi nkoni bavuga ko ari igisubizo ku mbogamizi bahuraga na zo, kuko mbere bakoreshaga inkoni z’ibiti zitabafashaga kumenya inzitizi zose bahuraga na zo mu nzira, bigatuma bakeneye ubufasha bw’abandi.

Uwingabire Daforoza wo mu Murenge wa Gitoki yavuze ko inkoni yahawe izamufasha gukora ibikorwa bye bya buri munsi atagombye guhora asaba undi muntu kumuherekeza.

Ati “Iyi nkoni ni igisubizo kuri njye kuko iratuma hari ibyo nifasha nakeneragamo ubufasha bw’undi muntu. Ubu nakoreshaga ikibando aho kitanyoboraga uko bikwiye bigatuma hari umuntu ugomba kundandata.

“Iyi nkoni ifasha ufite ubumuga kuba yakwitwara, ikindi kandi imurindira umutekano kuko abakoresha umuhanda bayibonera kure bakamenya ko bagomba guha uburenganzira uri kuyikoresha.”

Dusabimana Emmanuel na we yavuze ko guhabwa inkoni yera ari inkunga ikomeye ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko zihenze ku buryo benshi batabasha kwigurira.

Ati “Hari abantu benshi batari bafite ubushobozi bwo kwigurira iyi nkoni. Kuba abatazifite bazihawe ni inkunga ikomeye kuri twe kuko byatugoraga gukoresha inkoni zisanzwe.

Izi nkoni zigiye gutuma tugaragaza ubushobozi bwacu kuko hari ibikorwa abafite ubumuga bakora kandi bikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko bikaba byashobora kudindizwa no kutagira uburyo butworohereza mu kuva aho dukorera no kujyayo.”

Mukarwego Beth, Umuyobozi w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda, yashimye intambwe imaze guterwa mu gukuraho imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona n’abandi bafite ubumuga bahura na zo.

Yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye byakozwe birimo gahunda zidashyira abantu ku ruhande no korohereza abafite ubumuga kugera kuri serivisi zitangirwa abandi baturage.

Ati “Hari byinshi bimaze gukorwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, birimo gahunda zidaheza, korohereza abafite ubumuga kugera kuri serivisi zemerwa umunyagihugu n’ibindi. Twifuza ko mu by’ibanze bikwiye gukomeza kwitabwaho ku bafite ubumuga bwo kutabona ari uko inkoni yera igerwaho n’uyikeneye wese.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Mu bigaragara ni uko ubushobozi bw’umuntu budapimirwa ku kuba umuntu afite ubumuga cyangwa atabufite, ahubwo bupimirwa ku bitekerezo umuntu afite, ibitekerezo byiza byubaka, ku mpano zitandukanye umuntu ashobora kugira ndetse n’ubwenge. Ni yo mpamvu hakorwa ibishoboka kugira ngo abafite imbogamizi zo kugera ku byo bashoboye zikurweho.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bukorana n’abafatanyabikorwa mu gushakira inkoni zera abafite ubumuga bwo kutabona, kandi ko uwo gahunda itarageraho na we azazihabwa.

Ati “Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’abafatanyabikorwa tugenda tubonera inkoni yera abafite ubumuga bwo kutabona kandi tubasezeranya ko bizakomeza, n’abo zitarageraho bakazibona.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona wizihijwe mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2026, ukaba wari ku nshuro ya 18.

Mu myaka itatu ishize, ibikorwa byo gushakira inkoni zera abafite ubumuga bwo kutabona byongerewe imbaraga, hatangwa inkoni 1 200. Umuryango RUB watangaje ko muri uyu mwaka wa 2026 hateganyijwe gutangwa izindi nkoni 800.

Abatabona bakoreshaga inkoni z’ibiti bahawe izera zifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi 26 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  2. Daddy Cassanova yiyambaje RIB kubera uwamwamamaje mu gitaramo batabivuganye 26 Ukwakira 2026 Saa 16:39
  3. Ballon d’Or: Amateka y’igihembo cyahinduye uko Isi ipima ubuhangange mu mupira w’amaguru 26 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Venezuela: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wari mu buhungiro yatahutse 26 Ukwakira 2026 Saa 13:05
  5. Junior Giti asanga kuba umujyanama w’umuhanzi urusha ubwamamare bisaba kwigomwa 26 Ukwakira 2026 Saa 12:52