Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Abasirikare bakuru 163 barimo n’abandi bafite amapeti atandukanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ishami rishinzwe Imyitwarire y’Ingabo, kuri uyu wa 8 Kanama 2025, barangije amahugurwa y’ibyumweru bitandatu yo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba, gukumira imyigaragambyo no kurwana  mu mijyi n’ahantu hari abantu benshi n’inyubako nyinshi bitangijwe.

Ayo mahugurwa yaberaga mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera. Yabaye ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’ Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Ali Bin Hamad Chargé d’Affaires wa Qatar mu Rwanda, Abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda n’iza Qatar.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza aya mahugurwa, yashimye igisirikare cya Qatar ku bufatanye bwabo na RDF, anagaragaza uburyo umubano w’impande zombi ukomeje kubyara umusaruro.

Yanashimye uruhare rw’abarimu bo muri Qatar, badahwema kwifashisha ubuhanga bwabo mu gutoza abo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire no kububakira ubushobozi, bakabaha ubumenyi bwifuzwa mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.

General Mubarakh yagaragaje ko RDF ikomeje kwiyemeza gukomeza kongera ubushobozi abakozi bayo no gukomeza guhamya umubano n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubungabunga umutekano w’u Rwanda n’uw’Akarere muri rusange.

Yagize ati: “Kuba witeguye neza mu bijyanye no kubungabunga umutekano, ubu ntabwo bisaba kuba ufite inzego zihamye gusa, ahubwo binasaba kuba ufite abakozi bafite ubumenyi buhagije, bashoboye guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

Maj Nader Alhajri wari uyoboye aya mahugurwa, yashimye RDF ku bw’ubwitange bwayo mu gushimangira umubano uri hagati ya Qatar na Rwanda binyuze mu bikorwa bihuriweho harimo n’iy’amahugurwa.

Ati: “Aya masomo yatanzwe ni kimwe mu bigize ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu byombi. Ubumenyi n’ubushobozi bwatanzwe buzafasha gusohoza inshingano zayo mu buryo bunoze no gukora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF bahuguwe no ku guhangana n’iterabwoba no kurinda abanyacyubahiro
Abasirikare bagize Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire bigishijwe no kurwanira mu mijyi ituwe cyane, inafite inyubako ndende bifashjije indege ya kajugujugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17