Abasirikare bahagarariye bihugu 12 bigiye ku mateka y’Intwari z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Itsinda ry’abasirikare 25 baturutse mu bihugu 11 basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, i Remera, aho basobanuriwe amateka y’ubutwari banibutswa ko kuba intwari atari kuba uri umusirake gusa, ahubwo n’ibikorwa by’ubwitange n’ubumuntu bituma umuntu ahinduka Intwari.

Aba basirikare bakuru ni bamwe mu bagize abanyeshuri bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare icyiciro cya 10. Basobanuriwe  ko bamwe mu banyamahanga bafashije u Rwanda guhagarika Jenoside bo bahabwa imidali ariko badashyirwa mu ntwari kuko abagirwa intwari baba ari Abanyarwanda

Urugendoshuri rw’iminsi ine rw’abo banyeshuri n’abarimu babo rugamije kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwongerera ubumenyi abanyeshuri bo mu Rwanda hakabaho no kumenyereza no gusobanurira amateka y’u Rwanda abo banyeshuri bahagarariye ibindi bihugu.

Ni urugendo rwatangiye ku wa Gatatu taliki 20 rwitezwe gusoza ku Cyumweru taliki ya 23 Mata 2022, rukaba rukubiye mu Isomo rijyanye n’Amateka ya Gisirikare baba bagomba kwiga nk’andi masomo yose bahabwa.

Intego nyamukuru y’uru rugendoshuri ni ukongerera aba banyeshuri ubumenyi ku bijyanye n’uko izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zateguye urugamba n’uko zarushyize mu bikorwa, kurushaho gusobanukirwa ingingo z’ingenzi zatumye urugamba rwa RPA rugera ku ntsinzi, no gusobanurira abasirikare bakuru baturutse mu bindi bihugu amateka ya vuba y’Igihugu arimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bumenyi bwitezweho gufasha abasirikare bakuru bitabiriye aya masomo gukurikiza no gusigasira indangagaciro zagejeje abari ku rugamba ku ntsinzi zirimo kwihangana, ubwitange ndetse no gukunda igihugu.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba aho Ingabo za RPA Inkotanyi zatangirije urugamba rwo kubohora Igihugu nko muri Kagitumba, Nyabweshongezi, Ryabega, Nyagatare, Gabiro, Kaborogota no mu Ntara y’Amajyaruguru ku masite arimo Mulindi, Gicumbi, Butaro na Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku masite arimo Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE