Abasenateri bazasura amakoperative 60 y’ubuhinzi n’ubworozi bagenzura ingamba zo kuyateza imbere

Abasenateri bazasura amakoperative 60 y’ubuhinzi n’ubworozi bagenzura ingamba zo kuyateza imbere

Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo gusura amakoperative 60 y’ubuhinzi n’ubworozi mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo kuyateza imbere.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru hatangajwe ko iki gikorwa kizahuza Abasenateri bose giteganyijwe kuva ku wa 9 kugeza 19 Mutarama 2024. 

 
Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amakoperative, aho yiyongereye ava kuri 919 mu 2005 agera ku 10,681 mu 2023, akaba agizwe n’abanyamuryango 5,234,049.

Imari shingiro y’amakoperative yose yavuye kuri 7,153,335,000 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2005 igera kuri 73,500,775,627 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2023. 

Icyo gikorwa kigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza guteza imbere amakoperative n’uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abanyamuryango n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange. 

Iryo tangazo rikomeza rimenyesha ko muri icyo gikorwa, Abasenateri bazasura amakoperative 60, abiri mu Karere harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi, banagenzure uko ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro.

Abasenateri bazagirana kandi ibiganiro n’abayobozi b’amakoperative n’abayobozi ku rwego rw’Akarere. 

 
Iki gikorwa cy’Abasenateri gikurikiye ibindi bikorwa byateguwe na Sena mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere amakoperative. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19