Abasenateri ba Zimbabwe banyuzwe no kwakirwa muri Polisi y’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Gashyantare abasenateri umunani bo muri Komisiyo y’amahoro n’umutekano muri Sena ya Zimbabwe basuye Polisi y’u Rwanda, banyurwa n’uburyo bakiriwe urugwiro.

Abo basenateri bari bayobowe n’Umuyobozi w’iyi Komisiyo Senateri Dr. Parirenyatwa David, bakaba bakoze urwo ruzinduko bari kumwe n’Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Mme Charity Manyeruke.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza  n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

IGP Munyuza yatangiye agaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda kuva ishinzwe mu mwaka wa 2000, aho Polisi y’u Rwanda yatangiranye abapolisi ibihumbi bitatu gusa ariko kugeza ubu imaze imyaka 21 ifite abapolisi barenga ibihumbi 17.

Yagaragaje ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ariko n’abaturage bakagira uruhare muri uwo mutekano.

IGP Munyuza yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yatangiranye abapolisi batarenze 3,000 ariko yakomeje kugenda yiyubaka kugeza aho ubu igizwe n’abapolisi barenga 17,000. Muri iyo myaka 21, Polisi y’u Rwanda ikorana n’abandi bafatanyabikorwa, harimo aba Leta ndetse n’abikorera ariko cyane cyane ikorana bya hafi n’abaturage. Mu gucunga umutekano w’imbere mu gihugu dufitanye imikoranire itajegajega n’abaturage aho umuturage akangurirwa kumva ko afite uruhare mu mutekano w’Igihugu. Ibyo ni byo twita Community Policing, tunafite ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragariza  abashyitsi  ko Polisi y’u Rwanda itagarukira mu kugeza amahoro n’umutekano  mu baturarwanda gusa ko ahubwo kuva mu mwaka wa 2005 yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ubu abapolisi b’u Rwanda babarizwa mu bihugu 4 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse hari n’abapolisi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

IGP yanagaragarije abashyitsi ko Polisi y’u Rwanda igenda igirana amasezerano y’ubufatanye n’izindi Polisi z’ibihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Yagize ati: “Dushyira ingufu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda imaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Polisi zo mu bihugu birenga 15. Dufite gahunda yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Zimbabwe mu rwego rwo guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bijyanye n’ibihe Isi igezemo kuri ubu.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano muri Sena ya Zimbabwe Senateri Dr. Parirenyatwa David, yagaragaje impamvu y’uru ruzinduko muri Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko rugamije kugira ubunararibonye basangizwa na Polisi y’u Rwanda kuko imaze kuba intangarugero ku mugabane wa’Afurika mu bintu bitandukanye ariko cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga no gukorana n’abaturage mu gucunga umutekano.



Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ni intangarugero kuri uyu mugabane wacu w’Afurika, yohereza abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye kandi bakitwara neza. Ibi kandi babikomatanya no gucunga umutekano w’abaturage barenga miliyoni 12 b’u Rwanda, tujya tubona raporo mpuzamahanga zigaragaza  u Rwanda ruri ku isonga mu mutekano, n’iyo uri muri iki gihugu wibonera ko ari Igihugu gitekanye. Ndumva buri gihugu cyose cyo kuri uyu mugabane wacu cyaza kikagira ibyo kigira kuri Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko kuva bagera mu Rwanda taliki ya 20 Gashyantare 2022,  we na bagenzi be ayoboye biboneye uko Polisi y’u Rwanda ikora kinyamwuga kandi ikarangwa n’ikinyabupfura, ibintu kuri we asanga na Polisi zo mu bindi bihugu zakabiyigiyeho.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE