Abarwanyi ba Hamas bamaze kugwa muri Isiraheli bageze ku 1500

Abarwanyi ba Hamas bamaze kugwa muri Isiraheli bageze ku 1500

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko umubare w’ imirambo y’abarwanyi ba Hamas yagaragaye ku butaka bwa Isiraheli umaze kugera  ku 1 500, nyuma y’igitero yagabye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki ya 7 Ukwakira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Indege z’intambara za Isiraheli zasutse ibisasu bya rutura muri Gaza, bituma umubare w’abari guhitanwa n’intambara ukomeza kwiyongera ukagera ku 1600, ku mpande zombi harimo abarenga 900 biciwe muri Isiraheli na 700 bo muri Gaza.

Igisirikare cya Isiraheli kandi cyavuguruye icyifuzo cy’umwe mu bavugizi bacyo kivuga ko umupaka  Abanyapalestine bambukiyeho bahunga ibitero by’indege bava mu gace ka  Gaza berekeza mu Misiri ufungwa.

Lt. Col. Richard Hecht aganira n’abanyamakuru yavuze ko agira inama impunzi z’Abanyapalesitina “gusohoka” banyuze mu muhanda wa Rafah ku mupaka wa Gaza uherereye mu Majyepfo na Misiri.

Umuvugizi Mukuru w’ingabo za Isiraheli, yatangaje ko Isiraheli yongeye kugenzura uruzitiro rw’umupaka wa Gaza rwaciwe n’abantu bitwaje intwaroba Palesitine basize havanyweho na za  bariyeri.

Umuvugizi wa IDF, Daniel Hagari mui jambo rye ryanyujijwe kuri Radiyo y’Ingabo za Isiraheli, yavuze ko kuva ku wa Mbere nta barwanyi bashya baturutse muri Gaza.

Igipolisi cya Ostralia cyo cyatangaje ko barimo gukora iperereza ku myigaragambyo yabereye hanze y’inzu mberabyombi ya Opera mu Mujyi wa Sydney ishyigikiye Abanyapalesitina, nyuma y’amashusho yagaragaye y’itsinda ryigaragambya.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, abagera ku 1.000 bashyigikiye Palesitina banyuze mu mujyi wa Sydney bafite amabendera ari mu mabara ya Isiraheli berekeza mu nzu mberabyombi ya Opera,  nyuma y’ibitero byo ku wa Gatandatu byagabwe na Hamas kuri Isiraheli.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54