Abarimu bakanguriwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu myigishirize

Abarimu bakanguriwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu myigishirize

Abarimu bo mu Karere ka Ngororero bashishikarijwe kubyaza umusaruro gahunda z’ikoranabuhanga bagejejweho na Rwanda Equity ku bigo by’amashuri uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, mwarimu agatanga amasomo yifashishije ‘tablet’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine yabishishikarije abari mu rwego rw’uburezi by’umwihariko mu nama yahuje umufatanyabikorwa Rwanda Equip (Education Quality Improved Program) , abashinzwe uburezi mu mirenge, ba nyir’ibigo by’amashuli (amadini n’amatorero), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge abayobozi b’ibigo by’amashuri.


Yagize ati: “Abafite imikoranire n’uyu mushinga, murasabwa kubyaza umusaruro gahunda zawo, bityo umwarimu n’umunyeshuri bakagera ku musaruro bategerejweho”.

Visi Meya Mukunduhirwe yagarutse ku byiza umushinga wagejeje ku mashuri by’umwihariko ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.

Itsinda rya Rwanda Equip ryaje riyobowe na Muhirwa Jean Bosco, hakaba
haganiriwe ku ishyirwa mu bikorwa ya za gahunda za Rwanda Equip imaze imyaka 2 ikorera mu Karere, ubu ikaba ikorera mu Mirenge 11 mu mashuri 26.

Rwanda Equip yibanda ku ireme ry’uburezi by’umwihariko itoza abanyeshuri kunoza imikoreshereze y’ururimi rw’icyongereza no guhugura abarimu mu nshingano zabo harimo kuvanaho inzitizi bahura nazo mu rurimi rw’icyongereza, kubongerera ubumenyi mu masiyansi n’ikoranabuhanga.

Rwanda Equip yifashishije ikoranabuhanga ikurikirana imikorere y’abarimu, ifasha abarimu kunoza ibyo bari bwigishe ibategurira amasomo nibura y’ibyumweru 2.

Abarimu batanga amasomo bifashisha tabuleti (tablets), hakigishwa amasomo aba yarateguwe neza, ku buryo aba agamije kuzamura ireme ry’uburezi.

umuyobozi w’ishuri na we aba afite Telefone igezweho (smart phone) imufasha kugenzura ibyo abarimu bakoze byose buri munsi (ubwitabire n’amasomo batanze).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Indushyi

Nta musaruro bitanga ahubwo ni ukuroga abana burwanda

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22