Abarimo Mbaoma bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda  bahembwe

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Rutahizamu Victor Mbaoma na Elie Kategaya ba APR FC bari mu bakinnyi bahawe ibihembo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo  ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, hahembwa umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiruta ibindi.

Ibi bihembo byatazwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Pemier League binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza ndetse bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza. 

Ku nshuro ya mbere hahise hahembwa ab’ukwezi kwa nyuma kwa 2023 kwarimo ikiruhuko cya Shampiyona.

Victor Mbaoma Chukwemeka wa APR FC wasoje uku kwezi afite ibitego byinshi ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, ahigitse Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC ndetse na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports.

Igitego cyiza cy’ukwezi cyabaye icya Elie Kategaya waguzwe na APR FC akaba yaragitsinze agikinira Mukura VS ubwo yahuraga na Gasogi United. Igitego cye cyahize icya Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo ndetse na Samuel Pimpong.

Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent wa Police FC warushije Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Umunyezamu mwiza yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo ahigitse Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale.

Abitwaye neza bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300 Frw usibye Mbaoma wahawe miliyoni 1 Frw. Buri kwezi bizajya bitangwa.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 16 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC ifite amanota 33 ikarusha Police FC ya kabiri inota rimwe gusa.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE