Abari abajura bakagororwa barashimira Leta y’u Rwanda

Abari abajura bakagororwa barashimira Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rwahoze ruri mu ngeso mbi zirimo ubujura, barashimira Leta y’u Rwanda kuko nyuma y’uko bajyaywe mu bigo ngororamuco ubu bagarutse ari abantu bazima, bigishijwe imyuga itandukanye, ubu bakaba ntaho bagihuriye n’ubujura.

Abavuganye n’Imvaho Nshya, bavuga ko banywaga ibiyobyabwenge byo mu bwoko butandukanye bigatuma bakora byinshi bibi ariko  bakaba basaba imbababzi abo bahemukiye bose, babizeza kutazongera kuba inkorabusa.

Munyeshoza Ramadhan, umwe muri bo, avuga ko yahoze mu gikundi cy’abantu bari ibisambo banywa n’ibiyobyabwenge ariko nyuma y’uko afashwe akajyanwa mu kigo ngororamuco yatandukanye n’ingeso mbi ubu asigaye ari umubaji.

Ati: “Nahoze mu gikundi cy’abantu banywaga ibiyobyabwenge bari ibisambo baterura amafaranga y’abandi, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda iradufata itujyana mu bigo ngororamuco. Twaragiye twigayo umwuga ubu twaragarutse turi  mu gihugu turimo turakora; ikinshimisha ni uko bamwe mu bo twibaga ari bo baduha akazi ubu turabaza.”

Yongeyeho ko afite Koperative abarizwamo yitwa “Imboni z’Impinduka”, akaba anasaba imbabazi abo yahemukiye bose.

Yaboneyeho no kugira inama urubyiruko yo kwirinda kujya mu ngeso mbi kuko n’ubu agihura n’ingaruka z’ibyo yanyuzemo.

Ati: “Ndabwira urubyiruko n’abakiri bato ko biriya bintu ari bibi kugeza n’ubu ndacyafite ingaruka z’ibyo naciyemo muri icyo gihe. Ndasaba urubyiruko rutarabijyamo kubyihorera ahubwo baze tubigishe akazi bakore aho kugira ngo bajye mu mico mibi.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah, avuga ko iyi Minisiteri igamije gufatanya n’urubyiruko kurwanya ingeso mbi zatuma bata umurongo ndetse abajyanywe kugororwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ati: “Icyo Minisiteri yacu igamije ni ugufatanya n’urubyiruko kurwanya ingeso mbi zatuma tuva ku ntego yacu, ari ukwigisha urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge, kugerageza gusubiza mu buzima busanzwe abanyoye ibiyobyabwenge bakajya kugororwa tugafatanya, byose biri mu nshingano zacu.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bagafatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.

ABatoboraga inzu mu bujura basigaye bakora ibikoresho byo kuzirimbisha
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22