Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bageze mu Bubiligi aho bazataramira

Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bageze mu Bubiligi aho bazataramira

Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete babana nk’umugore n’umugabo batangaje ko bamaze kugera mu gihugu cy’u Bubiligi aho bagiye gutangira imyiteguro y’Igitaramo bahafite tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Aba bombi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Sharoni Gatete yamenyesheje abamukurikira ko urugendo rwabo rwagenze neza ndetse bagezeyo amahoro.

Yanditse ati: “Twururutse kandi tuhagera amahoro, icyubahiro n’icy’ Imana. Ubu noneho dutegure imitima yacu ku bwa ‘Wahinduye ibihe Live Concert kuri iki Cyumweru’ [izina ry’igitaramo cyabo] ikaze mwese harabura iminsi ine gusa tugatarama.”

Kuva abo baramyi batangira urugendo rwo kuririmbana nk’itsinda, ni ubwa mbere bagiye gukorana igitaramo kuko mbere y’uko bakora ubukwe buri wese yaririmbaga ku giti cye.

Mu biganiro baherutse kugaragaramo Chryso Ndasingwa yavuze ko nyuma yo kuva i Burayi, bafite ibitaramo bibiri mu Rwanda mbere y’uko umwaka urangira kandi ko mu ntangiriro za 2026 bazasohora album bahuriyeho.

Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bageze mu Bubiligi aho bitegura igitaramo
Igitaramo cy’abo baramyi kizaba tariki ya 23 Ugushyingo 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35