Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’Igihugu

Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’Igihugu

Itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bibukijwe ko ari ba Ambasaderi mu gihugu bagiye gukoreramo akazi batumwe.

Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, mu gihe bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Bangassou muri Repubulika ya Centre Afrique.

Izi mpanuro yazibahereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ubutumwa bwa Polisi buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Yabibukije ko ari ba ambasaderi b’Igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga, aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwanibukije itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya muri Repubulika ya Centre Afrique, ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema Igihugu, bubasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse bakanarushaho.

Amafoto: RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42