Abagore bihariye 55% y’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize isaha 1
Image
55% by'ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda bitunzwe n'abagore

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ya 2025 igaragaza ko abagore bafite ibikorwa by’ubucuruzi byanditswe bingana na 58,042, aho ibigera kuri 55% ari iby’abagore. RDB ivuga ko ibi bishimangira uruhare rukomeye rw’abagore mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, ndetse bikerekana uburyo bakomeje kwinjira cyane mu bikorwa byo kwihangira imirimo no kongera ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga.

Mu mwaka wa 2025 kandi, iyandikwa ry’ibigo by’ubucuruzi ryazamutse ku buryo bugaragara, aho ibigo by’ubucuruzi byo mu gihugu byiyongereyeho 32.7%, mu gihe ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye bwazamutseho 16.4%.

Ibi byerekana ko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bikomeje gukorera mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bikagaragaza izamuka ry’ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi muri rusange. Guverinoma yakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw’abikorera no gushyigikira abagore bakora ubucuruzi, ibintu byagize uruhare mu kongera umubare w’abagore binjira muri uru rwego.

Nubwo bimeze bityo ariko, abagabo baracyiganza mu bigo binini by’ubucuruzi. RDB igaragaza ko abagore bafite 35% by’imigabane shingiro ku bigo by’ubucuruzi, aho abagore bafite imigabane ari 19,795 ugereranyije n’abagabo 36,844. Ikinyuranyo kiracyagaragara no mu buyobozi bw’ibigo, kuko abagore bangana na 35% by’abayobozi b’ibigo, ni ukuvuga 24,013, mu gihe abagabo ari 44,579.

Urwego rw’ubucuruzi kandi rwakomeje kwaguka rufashwa no koroherezwa kubona serivisi z’imari. Iyandikwa ry’inguzanyo zitangirwa ingwate ryiyongereyeho 19.4% ugereranyije na 2024, ahanini bitewe n’izamuka ry’inguzanyo zitangirwa ku mitungo itimukanwa.

Inguzanyo zitangirwa ku mitungo yimukanwa ziyongereyeho 1%, mu gihe izitangiwe ku mitungo itimukanwa ziyongereyeho 20.5%, ibintu bigaragaza ko icyizere mu gushora imari hifashishijwe umutungo nk’ingwate gikomeje kwiyongera.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE