Kamonyi: Umusore yatemye undi bibanaga amabuye y’agaciro bimuviramo urupfu

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, umusore witwa Niyibizi Pacifique w’imyaka 22 yapfiriye  kwa muganga nyuma yo gutemwa na mugenzi we bari kumwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari kumwe na Bikorimana Pascal ndetse n’andi matsinda y’abasore bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bakoreshaga uburyo bwo gusimburana buri tsinda rikajya mu kirombe mu gihe gito hanyuma rigasohoka rigaha umwanya irindi.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko amakimbirane yabaye mu ijoro rya tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho yatangiye ubwo nyakwigendera Niyibizi yashakaga kongera kujya mu mwanya wari ugenewe irindi tsinda mu gucukura kandi yari amaze kuvamo we n’itsinda rye. Icyo gihe ngo habayeho guterana amagambo, maze uyu Niyibizi ahita akubita ikibatira cy’umuhoro uwitwa Bikorimana.

Yagize ati: “Niyibizi yafashe umuhoro yari afite akubita ikibatira Bikorimana, undi na we ahita afata umuhoro yari afite amutema bikomeye ukuguru n’ikirenge. Akimara gukomereka bikabije, abo bari kumwe bahise bamukuramo bamujyana mu gasantere k’ahazwi nko muri Kenya, bahamugejeje ni bwo bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Remera-Rukoma ariko agezeyo ahita yitaba Imana kubera amaraso menshi yari yatakaje.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru avuga ko uru rupfu rwatewe n’amakimbirane yabereye mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe aho aba basore hari ibyo batumvikanyeho bituma umwe atema mugenzi we byanamuviriyemo urupfu. Yagize ati: “Ukekwaho gutema mugenzi we yahise afatwa, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera-Rukoma mu gihe iperereza rikomeje.”

Yakomeje yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubucukuzi butemewe, kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga kandi bigakururira ababikora gukurikiranwa n´amategeko. Ati “Abaturage turabasaba kwirinda ibikorwa binyuranije n´amategeko, uwushaka gukora ubucukuzi Ikigo gishinzwe Mine Petelore na Gaz (RMB) kirahari nibacyegere kibahe ibyangombwa bacukure byemewe aho gukomeza kugongana n´amategeko.”

Mu Rwanda abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni 80 Frw, ndetse n’ifatirwa ry’amabuye n’ibikoresho byakoreshejwe.

Mu gihe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu gihanwa n’amategeko nk’icyaha gikomeye hashingiwe ku Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 121.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) ariko ntibirenze imyaka makumyabiri (20), n´ihazabu y´mafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE