Abadepite batoye itegeko rishya rigenga amatora 

Abadepite batoye itegeko rishya rigenga amatora 
Abadepite batoye itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ngenga rigenga amatora rishya aho uburyo Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali batorwagamo bugiye guhinduka bakajya batorwa mu buryo buziguye aho kuba ubutaziguye. Ni itegeko ryatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, nyuma y’aho umushinga waryo wari wakorewe ubugororangingo n’abagize  Sena.

Itegeko ngenga rigenga amatora ryashyizweho mu 2019, rimaze kuvugururwa inshuro eshatu, aho rigiye kuvugururwa ku nshuro ya kane. Ubwo hemezwaga umushinga w’iryo tegeko  muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye Abadepite ko iri tegeko rigiye kuvugururwa hagamijwe kunoza imigendekere y’amatora mu bihe biri imbere cyane cyane ay’inzego z’ibanze u Rwanda rurimo kwitegura.

Muri iryo Itegeko ngenga hateganyijwe ko amatora y’Abajyanama rusange umunani ku rwego rw’Akarere akorwa mu buryo buziguye. Bitewe n’imiterere y’Inama Njyanama yahindutse ubu abajyanama rusange b’Akarere bakaba ari umunani, yerekanye ko kubatora mu buryo buziguye bizatuma abaturage bose batuye Akarere badasiragizwa mu matora, ahubwo bagahagararirwa n’abo bitoreye bagize inteko itora.

Muri iryo tegeko hari kandi inteko zitora abayobozi b’Inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere n’urw’Umujyi wa Kigali zakuwemo hateganywa ko zizajya zigenwa n’Iteka rya Perezida, hagamijwe ko itegeko ngenga ritavugururwa buri gihe bibaye ngombwa ko abagize inteko itora bahinduka uko hagize igihinduka mu miterere n’imikorere y’Inzego z’ibanze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42