Abanyarwanda bagirwa inama yo kwisuzumisha Kanseri hakiri kare

Abanyarwanda bagirwa inama yo kwisuzumisha Kanseri hakiri kare
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya Kanseri muri RBC (Foto Kayitare J.Paul)

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiragira inama abanyarwanda kujya bisuzumisha indwara zitandura by’umwihariko Kanseri kuko ngo iyo ivuwe hakiri kare ikira.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu Taliki 04 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Kanseri.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanda ku kuziba icyuho kikigaragara mu buvuzi bwa Kanseri.

Hagenimana Marc, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya Kanseri mu kigo k’igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ibimenyetso bya Kanseri bidahita biza ako kanya agasaba abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare.

Yagize ati “Kanseri nyinshi iyo zigitangira nta bimenyetso ziba zifite tukabwira cyane cyane abanyarwanda bafite imyaka 35 kuzamura kwisuzumisha umubiri wose haba harimo indwara zitandura ndetse na Kanseri.

Iyo abaganga babonye ko hari ikibazo kigaragaza ko yaba ari Kanseri bahabwa ubufasha bukwiye”.

Avuga ko serivisi y’inkondo y’umura na Kanseri y’ibere zegerejwe abaturage kugera ku bigo nderabuzima. Aha niho RBC ihera ikangurira abagore yuko bakwegera amavuriro abegereye bakisuzumisha izo Kanseri.

Nsabimana Odda w’imyaka 60 atanga ubuhamya bw’uko yakize Kanseri akavuga ko yamaze imyaka 19 afite Kanseri.

Avuga kandi ko yarwaye mu bihe bikomeye aho mu Rwanda nta buvuzi bwa Kanseri bwari buhari.

Kugira ngo amenye ko arwaye Kanseri, ngo byabaye amahirwe kuri we. Yavuye mu kazi ageze mu rugo asanga Dr Gatsinga avugira kuri televiziyo ngo abagore bageze mu myaka 40 bajye bakora mu mabere yabo ngo akenshi utubyimba turimo haba harimo Kanseri.

????????????????????????????????????
Nsabimana Odda atanga ubuhamya bw’uko yakize Kanseri y’ibere (Foto Kayitare J.Paul)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25