Abanyarwanda baba mu mahanga basabiwe koroherezwa gusabira serivisi ku Irembo

Abanyarwanda baba mu mahanga basabiwe koroherezwa gusabira serivisi ku Irembo

Urubuga rwa Irembo rutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta ruri mu ikoranabuhanga ryahinduye byinshi mu rwego rw’imiyoborere kuko rutuma abaturage babona serivisi hafi ya zose zitangwa mu rwego rwa Leta bitabasabye gusiragira ku biro cyangwa gukerezwa n’uko batabonye umuyobozi wakabaye azibaha mu gihe gikwiye.

Kuri ubu usaba icyangombwa unyuze kuri urwo rubuga,  ukabona serivisi winjijemo amakuru asabwa ndetse rukanakumenyesha ako kanya igihe hari ibisabwa utujuje ngo ube wabona serivisi runaka.

Ku Banyarwanda benshi baba mu Rwanda iyo yabaye intambwe ishimishije mu koroherwa no kubona serivisi zitangwa n’ibigo bitandukanye bya Leta, ariko haracyari imbogamizi ku bakenera izo serivisi bari hanze y’imipaka y’u Rwanda.

Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukemura imbogamizi Abanyarwanda baba mu mahanga bahura na zo mu kubona serivisi bakoresheje urubuga rwa Irembo (www.irembo.gov.rw ).

Mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba Abanyarwanda baba mu mahanga badashobora gufungura konti ku Irembo kuko basabwa kuba bafite nomero za telefone zo mu Rwanda na nomero y’indagamuntu, bigatuma igihe bashaka serivisi kuri uru rubuga, banyura ku muntu uri mu Rwanda akabibakorera.

Mu kungurana ibitekerezo kuri raporo, Abasenateri bashimye uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu gushyigikira Igihugu cyabo, uburyo Guverinoma ibitaho binyuze muri serivisi zinyuranye bahabwa zirimo guhabwa pasiporo binyuze muri Ambasade z’u Rwanda.

Ni nyuma y’ibiganiro Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagiranye n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga mu bihugu bitandukanye ku migabane y’Isi ari yo Afurika, u Burayi, Aziya, Oseyaniya, Amerika ya Ruguru.

Abanyarwanda baba mu mahanga bemerewe guhabwa ikarita ndangamuntu na Pasiporo nyarwanda

Hagati aho, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA), bwamenyesheje Abanyarwanda batuye mu mahanga bafite imyaka 16 kuzamura, ko bashobora gusaba indangamuntu zabo banyuze ku rubuga Irembo. Amakuru ku bikenewe (biometrics)  azakusanyirizwa muri ambasade cyangwa consular zibegereye.

Ubuyobozi bw’icyo Kigo buvuga ko gifite inshingano zo gutanga serivisi z’irangamuntu ku Banyarwanda baba mu gihugu, abatuye mu mahanga bujuje imyaka 16 y’amavuko n’abayirengeje, n’kuko biteganywa n’amategeko.

Kugira ngo ubone Indangamuntu intambwe ya mbere ni ukwiyandikisha mu gitabo cy’ikoranabuhanga cy’abaturage. Bikorewa mu kigo nderabuzima aho umwana yavukiye cyangwa mu Kagari atuyemo, agahabwa inomero imuranga (unique identifier).

Mu gihe iminsi 30 iteganywa n’itegeko yarenze iyandikwa ry’ivuka rikorerwa ku Murenge atuyemo hagasabwa kwerekana ibyangombwa.

Ku banyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora), kwiyandikisha no gusaba indangamuntu bikorerwa muri ambasade cyangwa consular y’igihugu batuyemo cyangwa se bakakirwa ku biro bishinzwe kwakira Abanyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora) muri NIDA, mu gihe bageze mu Rwanda.

Kugendana no gutunga indangamuntu biteganywa n’itegeko, ikaba inakenenva muri serivisi zitandukanye, harimo no kubona pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (E-passport) ku bagejeje imyaka 16.

Kugira ngo Diaspora Nyarwanda yoroherezwe, hashyizweho uburyo (system) buzabafasha gusaba no kubona indangamuntu hamwe na pasiporo ikoranye ikoranabuhanga, ku bufatanye bw’Ubuyobozi bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) hamwe IREMBO, hagamijwe ko buri munyarwanda atunga ibyo byangombwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25