Abanyamwuga mu by’Ingo Ndangamurage 75 bo mu bihugu 30 bahuriye i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize iminota 13
Image

Abanyamwuga 75 mu bijyanye n’Ingoro Ndangamurage baturutse mu bihugu 30 byo hirya no hino ku Isi bahuriye i Kigali, muri gahunda mpuzamahanga yiswe TheMuseumsLab 2026, igamije guteza imbere ubumenyi, imikoranire no gusangira ubunararibonye mu kubungabunga umurage,

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ikazamara icyumweru mu Rwanda, aho izageza ku wa 26 Nzeri.

TheMuseumsLab 2026 yateguwe n’Inzu ndangamurage y’u Budage,Museum für Naturkunde (MfN), ku bufatanye n’ibihugu byo muri Afurika, ku nkunga y’ikigo cyimakaza imitangire ya serivisi, German Academic Exchange Service (DAAD).

Iyi porogaramu yibanda ku ruhare rw’ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka mu kubungabunga amateka, gusigasira umuco no gutekereza ku hazaza h’ibihugu.

Intebe y’Inteko, Amb. Prof. Robert Masozera yavuze ko kwakira TheMuseumsLab 2026 biha u Rwanda amahirwe yo kungurana ubumenyi n’abanyamwuga bafite ubunararibonye mu micungire y’ingoro ndangamurage ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Kubakira nk’u Rwanda tubifitemo inyungu nyinshi kuko abantu baje mu gikorwa nk’iki mpuzamahanga ari umwanya mwiza ku Rwanda, cyane cyane ku bigo byacu bishinzwe kubungabunga umurage n’umuco, ndetse no kugira ibyo tubigiraho.”

Yakomeje agira ati: “Gahunda y’iyi porogaramu ni ukwigiranaho no guhererekanya ubumenyi n’ubushobozi, cyane cyane ko abenshi banayobora ingoro ndangamurage zikomeye ku Isi.”

Ku munsi wa mbere w’iyi gahunda, abitabiriye TheMuseumsLab 2026 basuye Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’u Rwanda iherereye i Kanombe, aho barebye imurika ry’ibihangano bitandukanye.

Basobanuriwe amateka n’ubutumwa bikubiye muri ibyo bihangano, birimo ibyibanda ku mateka n’iterambere ry’u Rwanda.

Genius Tevera, umwarimu muri kaminuza yo muri Zimbabwe,Great Zimbabwe University, yavuze ko gusura u Rwanda byamufashije kurushaho gusobanukirwa amateka  n’icyerekezo byarwo.

Ati: “Mu gihe nari ndi kuzenguruka Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’u Rwanda, kimwe mu bihangano byanshimishije cyane ni ikarita y’u Rwanda. Nabwiwe ko yakozwe n’umuhanzi wahanuye ko u Rwanda ruzatera imbere vuba kandi rukaba igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga. Mbona ko ubwo buhanuzi bumaze gusohora.”

Tevera yavuze ko aho yanyuze hose mu Rwanda yabonye ibimenyetso by’amateka y’igihugu n’uburyo bwakoreshejwe mu gutekereza ku hazaza.

Ati: “Nageze mu Rwanda ku wa Gatandatu, ariko buri kintu cyose nabonye gisobanura amateka y’u Rwanda n’ibyo rwanyuzemo. Ni igihugu kizihiye amaso kandi cyarenze ku rwego nari niteze kubona muri Afurika.”

Prof. Dr. Facil Tesfay, uyobora Komite Mpuzamahanga y’Uburezi n’Ubushakashatsi muri TheMuseumsLab, yavuze ko iyi gahunda izaha abitabiriye amahirwe yo gutekereza ku buryo amateka n’umurage byakoreshwa mu kubaka ahazaza.

Ati: “Turashaka ko bongera bagatekereza ku bintu by’ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi ku buryo byazabafasha mu kubaka ejo hazaza heza.

 Buri gihugu kigira ibyacyo, kandi twizeye kwigira ku mateka y’u Rwanda aho tuzayakoresha dutegura ejo hazaza heza.”

Meryem Korun, uyobora TheMuseumsLab ku Isi akaba ari na we uyoboye itsinda ry’abitabiriye iyi gahunda, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubushake n’umwete mu kwakira iyi gahunda.

Ati: “Twari dufite uburyo bukomeye yo guhitamo igihugu kizakira TheMuseumsLab 2026, ariko twakunze cyane umwete, ishyaka n’umurava u Rwanda rwagaragaje ubwo rwatangaga icyifuzo cyo kuyakira. Nizeye ko abitabiriye bose baturutse mu bihugu bitandukanye bazungukira byinshi mu Rwanda.”

Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda, abitabiriye TheMuseumsLab 2026 bazasura ingoro ndangamurage zitandukanye, baganire n’abahanzi, cyane cyane abanyabugeni, ndetse basangire ubumenyi ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Iyi gahunda y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Futures from Memory: Museums and Memorial Sites as Agents”, bisobanuye uruhare rw’ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka mu gukoresha umurage w’amateka mu gutekereza no kubaka ahazaza.

Iyi gahunda ya TheMuseumsLab yatangiriye mu 2021 mu Budage. Kugeza ubu imaze kubera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana na Ethiopia, n’u Rwanda ruyakira muri uyu mwaka.

Abitabiriye gahunda ya TheMuseumesLab biteguye kwigira ku mateka y’u Rwanda
Basuye banaganirizwa ku bihangano bibitse amateka y’u Rwanda
Itorero Urugangazi basobanuye indirimbo n’imbyino babyinnye bifitanye isano n’urugendo rwo Kwiyubaka rw’u Rwanda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize iminota 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE