Tuff Gang igiye kongera kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki nyarwanda

Tuff Gang igiye kongera kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki nyarwanda

Mu gihe hari abari bamaze kwibaza niba Tuff Gang izongera guhurira mu mushinga ukomeye, iri tsinda rifite amateka akomeye muri Hip-hop nyarwanda rirategura igisubizo gishobora kongera kurigaragaza mu ruhando rw’umuziki.

Ni alubumu nshya iryo tsinda ryise Umutwaro, igiye guhuza abaraperi bamaze imyaka bubaka izina ry’iri tsinda n’amazina akomeye mu zindi njyana, barimo The Ben na Bruce Melodie.

Igituma uyu mushinga urushaho gukurura amatsiko si ubwinshi bw’amazina awurimo gusa, ahubwo ni uko uzaba unagaragaraho ijwi rya nyakwigendera Jay Polly, umwe mu bashinze Tuff Gang.

The Ben na Bruce Melodie bahuriye aho benshi batari babiteze

Kwamamaza iyi alubumu byatangiye gukurura abantu cyane ubwo Fireman yatangazaga ko Tuff Gang yashoboye guhuriza The Ben na Bruce Melodie kuri uyu mushinga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Kamena 2026, Fireman yavuze ko alubumu ‘Umutwaro’ yari yamaze gukorwa, hasigaye kuyishyira hanze.

Yagaragaje ko aba bahanzi bombi bari mu mazina abantu benshi bashoboraga gutekereza ko bitazaborohera guhuriza ku mushinga umwe wa Tuff Gang. 

Jay Polly azongera kumvikana mu bihangano bya Tuff Gang

Hari ikindi kintu gituma ‘Umutwaro’ iba alubumu ifite igisobanuro cyihariye ku bakunzi ba Tuff Gang ni uko izaba irimo ijwi rya Jay Polly umaze imyaka itanu yitabye Imana.

Jay Polly yitabye Imana mu 2021, ariko ibikorwa bye byakomeje kugira agaciro mu muziki nyarwanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2025, Bull Dogg yatangaje ko uyu mushinga watangiye gukorwa Jay Polly akiriho, bityo ko bahisemo gukomeza kuwutunganya kugira ngo umurage we ukomeze kubaho.

Yasobanuye ko hazaba harimo indirimbo yakoranye na bagenzi be mbere y’urupfu rwe, ndetse n’izindi zari zarakozwe zikavugururwa. 

Ibi bituma iyi alubumu iba umwanya wo kongera kumva umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Tuff Gang.

Itsinda ryubatse izina ritazibagirana muri Hip-hop nyarwanda

Tuff Gang yamenyekanye cyane kuva mu mpera za 2008, ubwo abarigize batangiraga kwigaragaza mu njyana ya Hip-hop ishingiye ku butumwa, ubuzima busanzwe n’ibitekerezo by’urubyiruko.

Iryo tsinda ryubatse izina binyuze mu bihangano nk’icyitwa Amaganya, Kwicuma na Gereza.

Mu barigize harimo Bull Dogg, Fireman, Green P, P-Fla na Jay Polly. Nubwo buri wese yagiye akomeza ibikorwa bye ku giti cye, izina rya Tuff Gang ryakomeje kugira umwanya mu mateka y’umuziki nyarwanda. 

Tuff Gang iracyafite byinshi byo kugeza ku bakunzi bayo

Ku wa 3 Ugushyingo 2026, Green P na P-Fla bagaragaye mu kiganiro RTV Versus, aho bongeye gushimangira ko Tuff Gang ikiriho, banateguza abakunzi ba Hip-hop alubumu nshya. 

Ikindi ni uko ku wa 9 Ugushyingo 2026, hatangajwe ko Tuff Gang izitabira igitaramo cya BK60 kizaba ku wa 5 Ukuboza muri BK Arena, aho izahurira na Bruce Melodie n’abandi bahanzi. 

 ‘Umutwaro’ izaba indi ntambwe ikomeye kuri Tuff Gang?

Guhuriza hamwe abahanzi bafite amateka n’uburyo butandukanye bwo gukora umuziki ni kimwe mu bishobora gutuma Umutwaro igera ku bakunzi benshi.

Itsinda Tuff Gang rigiye kugaruka mu ruhandu rw’umuziki nyarwanda

Ku ruhande rumwe hari The Ben na Bruce Melodie, amazina akomeye muri R&B na Afrobeat nyarwanda, ku rundi hakaba abaraperi bamaze igihe baharanira guteza imbere Hip-hop.

Ikibazo abakunzi b’iri tsinda bafite ubu ni igihe nyacyo iyi alubumu izashyirirwaho hanze n’uko indirimbo ziyigize zizaba ziteye.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bavuva ko ‘Umutwaro’ itegerejweho byinshi birimo kongera guhuza Tuff Gang, gusigasira umurage wa Jay Polly no kwerekana ko Hip-hop nyarwanda igifite byinshi byo gutanga.

Yanditswe na UWITONZE Hervine

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo 6 mu marushanwa mpuzamahanga 10 Ugushyingo 2026 Saa 10:45
  2. Nyagatare: Inzego z’umutekano zagaragaje ibilo 200 by’urumogi byafatanywe abarucuruza 10 Ugushyingo 2026 Saa 10:30
  3. Kenya: Yakoze App ya telefoni itabaza ivuga ko iri mu maboko y’umujura 10 Ugushyingo 2026 Saa 10:14
  4. Amavubi yerekeje muri Mali (Amafoto) 10 Ugushyingo 2026 Saa 09:40
  5. Ingagi zo mu Rwanda n’ibanga rya Pablo: Ibihishwe mu rugendo rw’imyaka 50 10 Ugushyingo 2026 Saa 08:19