Abanya-Kigali bibukijwe kwirinda kubaka akajagari

Abanya-Kigali bibukijwe kwirinda kubaka akajagari

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abaturage batuye mu Karere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali kwirinda kubaka akajagari.

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatutariki 24 Gashyantare 2024 mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Ni umuganda wakorewe i Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ukorwa n’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Ghana.

Wanitabiriwe kandi na Meya w’Umujyi Dusengiyumva Samuel, Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro, inzego z’umutekano bafatanya n’abaturage gutema ibihuru no gusibura inzira z’amazi.

Minisitiri Musabyimana yashimye abitabiriye umuganda avuga ko umuganda ari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo abasaba kwirinda imyubakire y’akajagari.

Yagize ati: “Ndasaba abaturage b’Akarere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali muri rusange kwirinda imyubakire y’akajagari.”

Abaturage bakora ubuzunguzayi basabwe kubureka, bakegera ubuyobozi bukabafasha muri gahunda zigamije gufasha abaturage b’amikoro make kwikura mu bukene.

Amafoto: Anaclet Ntwari

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42