Abantu 26 baguye mu bitero by’u Burusiya muri Ukraine

Abantu 26 baguye mu bitero by’u Burusiya muri Ukraine

Abantu 26 bapfuye abandi 100 barakomereka ndetse abarenga 20 baburirwa irengero nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile byagabwe n’u Burusiya mu mujyi wa Ternopil, mu Burengerazuba bwa Ukraine.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Ukraine, Ihor Klymenko yavuze ko abantu 26 ari bo baburiwe irengero barimo n’abana batatu.

U Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote 476 na misile 48 ndetse mu byangijwe harimo; ibikorwa by’amashanyarazi, imihanda ndetse umuriro wamaze igihe kinini wabuze mu gihe icyo gihugu cyugarijwe n’ubukonje bukabije.

Imiturirwa y’i Ternopil yasenyutse ndetse iyindi yibasirwa n’inkongi y’umuriro mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagerageje kuzimya uwo muriro.

U Burusiya bwongeye gukaza ibitero mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari mu rugendo rwo kugirana ibiganiro na Turukiya bigamije kongera gusubukura imishyikirano n’u Burusiya, nyuma y’uruzinduko yari aherutsemo mu bihugu by’u Burayi.

Zelensky yasabye abafatanyabikorwa kongera igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara muri Ukraine, harimo no guha Kyiv misile nyinshi zo kurinda ikirere cyayo.

Nubwo u Burusiya bukomeje intambara ariko buhakana kwibasira abasivili bukavuga ko ibitero by’indege bugaba ari mu rwego rwo kwihorera ku bitero by’iterabwoba bivugwa ko Ukraine yagabye ku butaka bw’u Burusiya.

Bwavuze ko ingabo za Ukraine ziherutse kurasa misile enye za ATACMS  mu mujyi wa Voronezh mu majyepfo y’u Burusiya,  mu gihe Ukraine iherutse kwigamba kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare by’u Burusiya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42